Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko amazina y’abuzukuru be aribo Anaya Abe Ndengeyingoma na Amalia Agwize Ndengeyingoma (Abe na Agwize) asobanura icyo yifuza, icyo abifuriza ndetse n’icyo yifuriza abanyarwanda bose muri rusange.
Ibi yabigarutseho Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu, byabereye muri BK Arena, asubiza uwari umubajije icyo yifuriza abuzukuru be babiri b’abakobwa ndetse n’urungano rwabo muri rusanga, Perezida Kagame, yavuze ko buri zina rifite ubusobanuro.
Yagize ati: nafashe umwnaya negera ababyeyi babo bababyara mbasaba ko nshaka kubita amazina yanjye nifuza nabo ntago bamugoye barabimwemereye maze abira amazina afite ibisobanuro bihagije .
yakomeje agira ati ’’Mu mazina nabise nabigize mbigendere kuko harimo Philosophy, uwa Mbere namwise Abe, biva mu kuba ari ko iyo bivuze ngo Abe, abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba, ni cyo gituma namuhaye iryo zina’’.
Umukuru w’igihugu yavuze ko umwuzukuru we wa Kabiri yamwise Agwize, ati: ’’Uwa Kabiri umukurikira mwita Agwize, kugwiza bivuze uburumbuke, agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, Values byose abigwize. Ngo muri ayo mazina, icyo nifuza, icyo mbifuriza, icyo nifuriza abanyarwanda byose bibe birimo”.
Umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame, Anaya Abe Ndengeyingoma, yavutse kuwa 19 Nyakanga 2020 naho uwa Kabiri ari we Amalia Agwize Ndengeyingoma, yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.