SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye
Andi makuru

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

Ahupa Radio
Last updated: 2024/03/08 at 11:40 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ni mu ruzinduko rw’akazi IGP Namuhoranye n’itsinda ry’intumwa ayoboye bagiriraga muri iki gihugu, ahaberaga inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga n’imurikabikorwa mu gihe cy’iminsi itatu, mu kigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi mu Mujyi wa Dubai, yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Werurwe.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi mu bijyanye n’amahugurwa no gusangira ubunararibonye; kungurana ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’iterabwoba, uburyo bwo kugenza ibyaha, gushakisha ibimenyetso bya siyansi byifashishwa mu butabera, ikoranabuhanga, gukoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, gucunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Mu biganiro byahuje inzego zombi, abayobozi ba Polisi bashimye ubufatanye busanzweho biyemeza kwihutisha gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono.

Intumwa z’u Rwanda kandi zasuye ibigo bya Polisi ya Dubai bitandukanye birimo; Ikigo cy’ikoranabuhanga mu kugenzura no gucunga umutekano, Sitasiyo ya Polisi ikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo gukoresha intwaro na tekiniki n’ibindi.

Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga

Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga y’iminsi itatu yahurijwe hamwe n’imurikabikorwa, yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu birenga 65, barimo n’abamurikabikorwa.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhuza inzego za Polisi hagamijwe kubaka ejo hazaza hatekanye,” yibanze ku iterambere n’imbogamizi zikigaragara ku mutekano, uburyo bwo gukemura ibibazo bibangamira ibikorwa byo kurwanya ibyaha no gucunga umutekano binyuze mu guteza imbere ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’inzego za Polisi ku rwego mpuzamahanga

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio March 8, 2024 March 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje umugambi mubisha wa Tshisekedi wamupfubanye

March 5, 2025
Iyobokamana

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bwo gutera inkunga iyandikwa rya Bibiliya

August 22, 2023
Imyidagaduro

Bwiza yakomoje kukuba ataragaragaye mu bahanzi bakiriwe na Perezida Kagame

August 20, 2024
Imyidagaduro

Taylor Swift yesheje agahigo ko kuba umuhanzikazi ukize kurusha abandi

October 8, 2024
Andi makuru

RPPA yashimangiye ko leta igiye kugabanya amasoko yibyangiza ibidukikije

November 13, 2024
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na RDC zaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Angola

March 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?