SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Itsinda rya ‘Diva ‘s Dance Group’ ryatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abagore Muri Chillax Lounge
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Itsinda rya ‘Diva ‘s Dance Group’ ryatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abagore Muri Chillax Lounge
Imyidagaduro

Itsinda rya ‘Diva ‘s Dance Group’ ryatumiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abagore Muri Chillax Lounge

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/07 at 1:59 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Chillax Lounge iri mu tubyiniro tugezweho i Kigali yateguye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abagore, abazabyitabira bazasusurutswa n’itsinda ry’ababyinnyi ‘Diva ‘s Dance Group’.

Buri tariki 8 Werurwe, Isi yose yizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori, aho haba hishimirwa ibyiza bagezeho n’umusanzu udasanzwe batanga muri sosiyete.

Chillax Lounge mu gushaka kwishimana n’abagore n’abandi bashaka gushimisha abari n’abategarugori, bafite icyo basobanuye mu buzima bwabo, yateguye ibirori byo kubyina.

Ibi birori biteganyijwe ku wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, aho itsinda ry’ababyinnyi ryiswe ‘Diva ‘s Dance Group’ ryashinzwe n’umubyinnyi Saddie Vybez, rizasusurutsa abazabyitabira.

Iri ni itsinda ry’ababyinnyi b’abakobwa ribyina ubwoko bw’imbyino zitandukanye zishimisha abakunda kubyina n’abakunzi b’umuziki ugezweho muri rusange.

Ubuyobozi bwa Chillax bwavuze ko bateguye ibi birori kugira ngo bafashe abakunda kubyina kuryoherwa n’uyu munsi.

Buti “ Twahisemo kuzana ababyinnyi babigize umwuga kugira ngo dutegure ibirori bishobora gutuma abantu bizihiza Umunsi w’Abagore mu buryo budasazwe bumenyerewe.”

“Abantu bamenyereye ko mu myidagaduro ya nijoro hakunze kugaragara abavanga imiziki cyangwa abaririmba. Twe twahisemo kuzana n’ababyina ngo biyongereho. Ikindi nk’uko Chillax hari mu hantu heza ho gusohokera tugomba guhorana udushya.”

Bwagaragaje kandi ko bahisemo ‘Diva’s Dance Group’ mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho nk’abakobwa kuri uyu munsi.

Buti “Tuzaba turi kwizihiza Umunsi w’Abagore natwe nka Chillax tugomba kwishimana n’abari n’abategorugori bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, niyo mpamvu twatumiye iri tsinda ry’abakobwa babyina ngo berekane ibyo bashoboye.”

Ku ruhande rwa Saddie Vybez washinze iri tsinda, yavuze ko biteguye gutaramira abazitabira ibi birori mu mbyino z’ubwoko butandukanye zikunzwe.

Chillax Lounge iri muri Century Park Hotel and Residence ihereye i Nyarutarama. Abazahagera mbere ya Saa Tanu z’Ijoro kwinjira ni ubuntu naho nyuma kwinjira ni ukwishyura 5 000Frw.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 7, 2024 March 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

#Kwibuka31 : Cardinal Kambanda yanenze amahanga ararikiye inyungu aho gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

April 9, 2025
Imyidagaduro

European Street Fair 2023 izitabirwa n’Abahanzi Riderman, Kivumbi King, B-Threy na Bwiza

May 31, 2023
Imikino

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

May 15, 2025
Imyidagaduro

Sherrie Silver yahishuye agahinda yatewe na Ethiopian Airlines yataye imizigo ye

February 24, 2025
Andi makuru

RDB yateye utwatsi ibikomeje kubeshywa na Guverinoma ya RDC mu bafatanyabikorwa bayo

February 20, 2025
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze Ep ye ya mbere iriho indirimbo Ndabihiwe yibajijweho byinshi

February 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?