SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 
Imyidagaduro

Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/03/02 at 3:40 PM
Muhire Jimmy
Share
5 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .MarieClaudine Mukamabano   arimo kwitegura gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi Prince  ikubiyemo ubutumwa bw’isana mitima ikazajya hanze mu minsi iri imbere.

 

Umuhanzikazi  w’umunyarwanda akaba n’umuhanga mu kwandika ibitabo Dr. Claudine Mukamabano uba muri Reta z’unze ubumwe za America yateguje abakunzi be  indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi w’umunyarwanda Prince  akaba ari indirimbo izaba yitwa ”KUKI NDIHO ” aho ubutumwa bukubiyemo buzaba bugaruka kukuba     umuntu wese ugihumeka umwuka wabazima utekereza aka nitegereza ibibazo abantu bahura nabyo kuri iyi si birimo impfu zitandukanye , ubukene ibyorezo n’ibindi byinshi yagakwiye kwibaza ku mpamvu we akiriho hanyuma agaca ubwenge agashyira imbaraga mukwita kwiherezo rye. Aganira na Ahuparadio.com Prince wakoranye na Dr Claudine Mukamabano yagize ati” Twayise kuki ndiho kuberako twumvaga ari ikibazo buri muntu wese yakwibaza bityo bikamutera kwisuzuma akareba niba impamvu itumye akiriho ayishyira mubikorwa, twagiragango  rero buriwese akanguke atangire yisuzume, arebe niba ibyo akora bihuye nicyo yasigarijwe hano mwisi”.

Agaruka ku gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo Prince avuga ko cyaturutse kuri Dr.Claudine Mukamabano  ndetse no ku muryango yashinze ndetse ahagarariye wa WHY DO I EXIST/KUKI NDIHO RWANDA ORPHAN SUPPORT PROJECT akaba ari umuryango ufasha imfubyi n’ababuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi muri mata mu 1994 ariko batishoboye. Uyu muryango ukaba ubafasha kwiteza imbere binyuze mubikorwa bitandukanye kuki ndiho ibakorera harimo kurihira impfubyi  amashuri harimo guha abakene inkweto zo gukora siporo kurihira abana amashuri  n’ibikoresho by’ishuri  ,ndetse n’abana batawe n’umwe mu bayeyi babo hamwe no guha inguzanyo impfubyi zihangiye imirimo mu kwishakamo ibisubizo ku bibazo byazo biteza imbere n’abagore bibana bihangira imirimo ibavana m’ubukene.

 

Dr. Mare Claudine Mukamabano we yatangaje ko iyi ndirimbo izaba ikubiyemo ubutumwa    bureba buri muntu wese  ukiri mu isi kandi akaba agihumeka umwuka w’abazima   kuko ikiciro cyose cy’ubuzima iyi ndirimbo ikigeramo ikazabasigira umukoro wo kwisuzuma bakareba niba gahunda  bafite ku isi bayikora neza.

Yagize ati” twasesenguye ijambo KUKI NDIHO  twumva rikubiyemo ubutumwa  bukomeye cyane buri muntu wese akeneye kumva bituma turyagura ubundi turikoramo indirimbo yigisha kandi igafasha buri muntu wese kwisuzuma akibaza ku mpamvu we akiriho nyamara harabo babyirukanye , urungano , abamurutaga , nabo yarutaga batakiriho, bityo bikamwibutsa ko hari impamvu Imana ikimurinze kubera ko agifite inshingano agomba kuzuza mbere y’uko ava muri buno buzima kuko nta muntu upfa kuvuka kuba uriho ntabwo ari impanuka hari impamvu Imana yakuremye ukaba ukiriho ikaba ikikurinze  n’ubwo hari abava muri ubu buzima batujuje inshingano zabazanye  cyangwa batanamenye n’impamvu baje hano ku isi ,iyo ubashije kubimenya cyangwa se ukegera Imana yakuremye  ukayibaza impamvu yakuremye iragusubiza bikagufasha kugendera muri ya ntumbero Imana yari ifite ikurema utitaye mu kurangazwa n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi ahubwo ugatumbera Imana yawe wuzuza inshingano zawe utarava muri ubu buzima. KUKI NDIHO ni ikibazo cyiza cyane gifasha umuntu kumenya ubutwari n’ishyaka bimurimo  n’ubwiza bw’Imana muriwe bimufasha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo ahura nabyo buri munsi,iyo uteye indi ntambwe ugafasha abandi babaye kukurusha niyo wafasha umuntu umwe birakuzamura mu rwego rw’umwuka no mumyumvire no mumikorere hamwe nawe wisanga wabereye abandi umugisha”

Twabibutsa ko Dr. Marie Claudine ari umunyarwandakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 akaba yarashinze uyu muryango wa  KUKI NDIHO muri  2005 ariko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango wo gufasha impfubyi n’abagore  batishoboye cyaje muri Jenoside muri 1994 ubwo ya sabaga Imana ko nimurokora azafasha impfubyi . Abinyujije muri uyu muryango amaze kwandika ibitabo birenga 3 aho yitegura gushyira hanze ikindi kizaba cyitwa ”BANK FOR ORPHANS” akaba kandi asaba abazumva iyi ndirimbo ko bakomeza kumushyigikira mu bikorwa bye byose bikorwa n’uyu muryango no kurushaho gukomeza kugira umutima w’urukundo biteza imbere.

 

Umuryango KUKI NDIHO wigisha abashaka kwandika ibitabo byabo mu gihe gito

Dr.Marie Claudine Mukamabano yashinze kandi Bank y’impfubyi
Ibitabo byandikwa na Dr.Marie Claudine wabibona umwandikiye
Umurayngo KUKI NDIHO ufasha abana inkweto

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Muhire Jimmy March 2, 2024 March 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza na Danny Vumbi bahuje Imbaraga basubiramo indirimbo Ni dange yabiciye mu myaka yashize (Video )

May 22, 2024
Andi makuru

Bull Dogg na Riderman basangije inshuti zabo urugendo rwabageje ku gukorana album bise Icyumba cy’amategeko

July 26, 2024
Imyidagaduro

Ibyo muri P Square bikomeje kuba agatereranzamba bongeye gusubiranamo

August 13, 2024
Imyidagaduro

#Kwibuka31 : Senderi yashimye gahunda ya Ndi munyarwanda nk’ icyerekezo cyo kumenya ikiduhuza tukareka icyadutanya

April 10, 2025
Andi makuru

Abaskuti biyemeje gutera ibiti byera imbuto ziribwa mu cyumweru cyahariwe ubuskuti mu Rwanda

February 18, 2024
Imyidagaduro

Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck bongeye baratandukana

May 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?