SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyarwenya Kigingi na Dr. Hilary Okello batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ya Gen Z Comedy
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abanyarwenya Kigingi na Dr. Hilary Okello batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ya Gen Z Comedy
Andi makuru

Abanyarwenya Kigingi na Dr. Hilary Okello batumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ya Gen Z Comedy

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/01 at 2:51 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umunyarwenya Kigingi uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Dr. Hilary Okello ugezweho muri iki gihe muri Uganda, bamaze kwemeza kuzataramira i Kigali tariki 21 Werurwe 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka ibiri y’ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy.

Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri kompanyi yashinze ya CIM yadutangarije ko yemeranyije n’aba banyarwenya kongera gutaramira i Kigali nyuma y’uko abifashije mu bitaramo by’urwenya byabanje kandi ‘abantu barabishimiye’.

Iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy bazagihuriramo kandi n’umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Patrick Salvador.

Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y’uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

Ni mu gihe Kigingi yaherukaga i Kigali mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, byabaye tariki 15 Kamena 2023 kuri Mundi Center. Icyo gihe yagarutse ku rugendo rwe rwo kurushinga n’umunyarwandakazi, kugeza ku mvano yo kuba yarabaye umunyarwenya.

Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi akurikirwa n’abarenga ibihumbi 80 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by’urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n’ibindi bihuza abanyarwenya.

Ari mu banyarwenya b’abahanga, badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by’urwenya. Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n’abandi.

Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco ‘Kigali International Comedy Festival’ ryahuje abanyarwenya b’inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.

Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n’ibindi. Hillary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n’izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.

Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n’indege yamutindije.

Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa 31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y’uko avuye mu Bwongereza.

Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.

Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi bitaramo ‘twishimira ubwitabire bw’abantu’ ariko kandi ‘ntiturabona abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana’.

Akomeza ati “Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye, ndetse na za company. Hari icyizere cy’uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.”

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 1, 2024 March 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

“Twaje mu Cyiciro cya mbere gutwaramo ibikombe ndetse no kwitabira amarushanwa mpuzamahanga”Kana Bénie Axella.

January 11, 2024
Imyidagaduro

Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ndabihiwe iri kuri EP ye yise New Chapter

March 20, 2024
Ubukungu

Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 127 Frw/L

April 4, 2024
Imyidagaduro

Itorero Inyamibwa ryateguje igitaramo cy’amateka cyatwaye arenga miliyoni 80

March 13, 2025
Imyidagaduro

European Street Fair 2023 izitabirwa n’Abahanzi Riderman, Kivumbi King, B-Threy na Bwiza

May 31, 2023
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu Hassan yongeye guhura na January Makamba

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?