Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi cyane nka Fally Merci, akaba yaranashinze urubuga rutanga amahirwe ku banyarwenya bakiri bato, GEN-Z Comedy, yahishuye ukuntu inzozi yari afite zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru zamuviriyemo kuba umunyarwenya.
Uyu musore wanyuze muri Art Rwanda Ubuhanzi icyiciro cya mbere, bikamuha amahirwe yo kwigishwa uko impano ye yabyazwa umusaruro, avuga ko igitekerezo cyo gushinga urwo rubuga yabitewe n’uko yari asanzwe ari umunyarwenya akumva na we yashyira itafari rye mu kubaka impano y’urwenya.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Fally Merci yavuze ko yumvaga ko azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru, ariko akaza kwisanga ari umunyarwenya mu buryo atazi.
Yagize ati: “Mbere numvaga nzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru, ariko ngeze mu mashuri makuru, ni bwo abo twiganaga bambwiye ngo nzibere umunyarwenya, kuko ari byo nshoboye. Najyaga mu kibuga aho gukina nkabasetsa, mbere yo kuba umunyarwenya nari mfite inzozi zo kwibera umukinnyi wa ruhago nkajyana n’amavubi mu gikombe cy’Isi, ariko buriya na najyana nayo ngiye kuyasetsa.”
Uyu munyarwenya avuga ko Gen-z Comedy ivuze ikintu kinini kuri we, kuko atari yiteze urwego igezeho uyu munsi.
Ati: “Gen-z Comedy kuri njye ivuze ikintu kinini cyane, ni urubuga rw’abanyempano batandukanye, yaba abanyerwenya n’abandi bahanzi bakizamuka, ni urubuga rwo kugaragarizaho impano, kandi ruzacaho abantu benshi bazakomera, Gen-Z urwego igezeho ruri hejuru cyane ntabwo nari ndwiteze, ntabwo nari niteze ko yagera ahangaha mu gihe imaze, ariko ni Imana n’Abanyarwanda bayigejeje ahangaha, kuko twe ntabwo twari kubishobora nkaba Gen-z gusa, iyo hataza kubamo iyo migisha ndetse n’amahirwe.”
Agaruka ku gitaramo barimo gutegura cyo kwizihiza imyaka 2 Gen-z Comedy imaze itangiye, Mercii avuga ko ari igitaramo barimo gutegura neza, kandi hari n’ikindi kizacyibanziriza kizaba tariki 7 werurwe.
Ati: “Turi kwitegura igitaramo cy’imyaka 2 Gen-Z itangiye, turacyarimo kugitegura, hari n’indi izayibanziriza izaba ku itariki 7 Werurwe izabanziriza iyo kwiziza imyaka 2. Na yo izaba imeze neza pe, abazitabira igitaramo cyo kwizizhiza imyaka 2 kizaba tariki 21 Werurwe.
Yavuze ko abazitabira ibyo birori bazishima kuko kuko hari abanyarwenya bo muri Afurika y’Iburasirazuba buteguye nka Patrick Savaldo wabyemeje n’abandi bakiganirizwa barimo Okello na Kigingi.
Ati: “Rero abantu nababwira ngo ntibazahombe, bazaze bisekere kuko tubahishiye byinshi cyane muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali.”
Merci yavuze ko ateganya ko urubuga rwa Gen-Z comedy rwakwaguka rukagera mu Ntara zose, ku buryo byaba ari iseka rusange mu magambo ye.
Yagize ati: ”Gen-Z nifuza ko yagera ku rwego rw’uko yaba ari iseka rusange mu Ntara zose, ku wa Kane nimugoroba bagaseka, kabiri mu kwezi nkuko tubikora i Kigali. Ndashaka kwagura amashami yayo nkayishyira no mu Ntara, ku buryo bikunze Gen-Z yaba ari iseka rusange.”
Agaruka ku buryo abona ibijyanye n’urwenya mu Rwanda, Merci avuga ko abona impano yo gusetsa mu Rwanda iri ku rwego rushimishije.
Avuga ko mu Rwanda no ku Isi we afana Umunyarwanda w’umunyarwenya, avuga ko atazi aho akomora impano yo gusetsa uretse ko abona aganira n’abantu akabona baraseka.
Uyu munyarwenya ari no mu barimo guhatanira ibihembo byo gushimira abahanzi nserukarubuga byateguwe na n’urubuga rw’ubuhanzi nserukarubuga (Rwanda Perfoming Art Festival).
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangiriye mu Rugando kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center, nyuma biza kwimukira muri Mundi Center (Rwandex), mu rwego rwo kujya ahantu hagutse bitewe n’uko umubare w’abayitabira wari umaze kwiyongera bikaba bisigaye bibera muri Camp