Teta Diana yateguye ibitaramo bibiri bizabera mu bihugu bya Suède nu Busuwisi , mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.
Teta Diana yateguje abakunzi be batuye mu Busuwisi no mu nkengero z’iki gihugu kuzitabira igitaramo cye kizabera mu Mujyi wa Zürich ku wa 23 Werurwe 2024.
Iki gitaramo kizabanzirizwa n’icyo ateganya gukorera mu Mujyi wa Stockholm muri Suède ku wa 16 Werurwe 2024, azafatanyamo n’itsinda risanzwe rimucurangira.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Ahupa Radio yamutangarije ko ibyo bitaramo yifuje kubikora muri kuriya kwesi kuri ariko isi yose yizihizamo Umunsi mpuzamahanga w’abagore
Yagize ti “Ni ibitaramo nzakorera Zürich na Stockholm twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, umunsi mukuru nubaha kandi twese twibonamo. Nzaba ndi kumwe na Gabriel Hermansson, umucuranzi w’umuhanga benshi bakunze mu ndirimbo Sindagira, tuzacuranga mu buryo bwa Live.”
Teta Diana yavuze ko ibi bitaramo bigamije gukumbuza abantu u Rwanda, akongera gusabana n’inshuti ze baba bamaze igihe badaherukanye.
Yaherukaga gukorera ibitaramo muri Suede ubwo yatumirwaga mu iserukiramuco rikomeye mu bihugu bya Scandinavia, rimaze imyaka 28 riteza imbere ibikorwa by’ubuhanzi n’Inganda Ndangamuco.
Iryo serukiramuco ryamaze iminsi itatu, ku wa 3-5 Kanama 2023. ribera mu Majyaruguru ya Suède ari naho Teta atuye ubu .
