Byari ibyishimo bikomeye kuri GS Gasabo aho RASAL yasoreje BP Legacy week itangiza gahunda ya “NA WE YIGE NEZA” iyo gahunda ikaba igamije guha abana batishoboye amahirwe yo kwiga.
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, ubwo hasozwaga icyumweru cy’umurage wa Baden Powell (BP Legacy week), abagize Rwanda Ancient Scout Alliance (RASAL) banyarukiye kuri GS Gasabo batanga inkunga igamije gufasha abana kwiga. Abana 36 biga mu mashuri abanza na 12 biga amashuri yisumbuye ni bo bagenewe iyo nkunga yari igizwe n’amakaye, amakaramu, Calculatrices, Boites Mathématicales udukapu two gutwaramo amakayi ndetse n’impuzankano.
Abo bana bose kandi uko ari 48 bishyuriwe Amafaranga y’ ifunguro rya saa sita ndetse banishyurirwa impapuro bazakoresha mu bizamini.
Abana, ababyeyi, abarezi babo ndetse n’ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rutunga bishimiye icyo gikorwa.
Abana ku ruhande rwabo biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bikoresho biyemeza guhiga abandi.
Uhagarariye ababyeyi barerera muri GS Gasabo yashimye aba RASAL ku nkunga yo kunganira ababyeyi b’abana kandi anasaba abana kwiga neza, gukorana umuhate bakazaba ingirakamaro kuri bo ubwabo, ku babyeyi no ku gihugu. Yaragize ati «Mwige neza, muzabe abagabo n’abagore bizihiye u Rwanda. Byongeye muzagire umutima nk’uwa RASAL namwe muzafashe abandi bana ».
Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Rutunga, nawe yashimye RASAL anasaba abana kwihatira gutsinda no kuzateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Yanakanguriye kandi ababyeyi gukurikira abana ntibasibywe ishuri. Yasabye kandi RASAL gukomera ku ntego nziza yo gushyigikira uburezi kandi anasaba ko ubufatanye nk’ubu bukomeza.
Umwana wavuze mu mwanya w’abandi na we yashimye RASAL ndetse agaragaza amarangamutima n’icyizere ko ibintu bigiye kurushaho byiza. Mu marangamutima menshi, hagati mu muvugo we yaragize ati « …ndakumburwa sinkumbura, uzanshaka azansanga kuri GS Gasabo».
Madame Aloysie Nyiransabimana Umuyobozi wungirije wa RASAL, yafashe akanya ko gusobanurira abari aho ko RASAL, ari Umuryango ugizwe n’abarerewe muba Scouts bakaba baravomye muri uwo muryango gukora ibikorwa byiza kandi buri munsi ; Yagize ati : “Uwashinze aba Scout, Baden Powell, yatozaga urubyiruko gukora ibikorwa byiza bya buri munsi, akarukangurira guharanira kuzasiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze”.
Uyu muyobozi kandi ababyeyi gufasha abana babo mu myigire birinda kubasibya ishuri kubera imirimo yo mu rugo; asaba abana kwiga bashyizeho umwete ndetse no gufata neza ibikoresho bahawe, anabizeza ko RASAL izagaruka kubasura, no kureba ko besa imihigo biyemeje nyuma yo kubona inkunga.
Yasabye kandi Ubuyobozi bw’ ishuri ndetse n’ubw’Umurenge kwita kuri abo bana no kubaba hafi mu myigire yabo ya buri munsi.
Nyuma y’ibirori byo gutanga izo mpano, ak’ubuskuti karaje maze abana, ababyeyi n’aba RASAL bacinye akadiho. Nyuma basezeranyeho bataha bose bafite akanyamuneza kagaragarira buri wese.