SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tour du Rwanda 2024: William Lecerf niwe wegukanye agace ka kane
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Tour du Rwanda 2024: William Lecerf niwe wegukanye agace ka kane
Imikino

Tour du Rwanda 2024: William Lecerf niwe wegukanye agace ka kane

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/21 at 1:25 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Soudal–Quick-Step Devo yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 ka Karongi-Rubavu kakinwe ku ntera y’ibilometero 93.

 

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yatsindiye bagenzi be bari bake ku murongo nyuma y’umunsi wari ukomeye wuzuyemo gusatira kandi ku bakinnyi bakomeye.

Pepijn Reinderink bakinana muri Soudal–Quick-Step aracyari mu mwambaro w’umuhondo ndetse yemeje ko ashaka kwegukana agace k’ejo ko gusiganwa umuntu ku giti cye kugira ngo yongere igihe.

Ku rutonde rusange,Umunyarwanda Mugisha Moise arasigwa amasegonda 7 n’uwambaye umwenda w’umuhondo.

 

Aka gace katangiwe n’abakinnyi 90 aho ku kilometero cya kabiri gusa, Araya wa Eritrea avuye mu gikundi, agisiga amasegonda 10.

Ku kilometero cya kane gusa, igikundi cyafashe Araya wari wacomotse hanyuma umunya Algeria,Lagab ahita agenda.

Abakinnyi barindwi bafashe Lagab ku kilometero cya karindwi,hanyuma kizigenza Chris Froome wa Israel-Premier Tech ahita acomoka agenda wenyine.

Chris Froone washyizemo amasegonda 10, yafashwe n’igikundi.

Umufaransa Pierre Latour wa TotalEnergies yacomotse ku kilometero cya 22, asiga igikundi amasegonda 25.

 

Uyu yayoboye isiganwa igihe kinini cyane ndetse agenda atwara amanota menshi mu nzira kugeza mu birometero 30 bya nyuma.

Mbere yo kuzamuka i Rutsiro, Pierre Latour wa TotalEnergies yari yashyizemo umunota n’amasegonda 40 hagati ye n’igikundi.

Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yacomotse mu gikundi ku kilometero cya 62 ahita asiga Pierre Latour wari wayoboye irushanwa cyane.

Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yayoboye isiganwa guhera ku kilometero cya 66.

 

Uyu yakomeje kuyobora irushanwa kugera risigaje ibirometero bine aho yafashwe n’abakinnyi bacomotse barimo William Lecerf Junior,Pepijn Reinderink Jhonathan Restrepo n’abandi benshi.

Aba bakinnyi bahatanye  kugeza bageze ku murongo aho uyu William Lecerf Junior yatwaye agace ku murongo ahageranye na bagenzi be.

William Lecerf watsinze uyu munsi,yabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda iheruka ya 2023.

 

facebook sharing button
William Lecerf watsinze uyu munsi,yabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda iheruka ya 2023.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 21, 2024 February 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Shaddy Boo yatatse umusore mushya bari mu Rukundo

May 23, 2024
Utuntu n'utundi

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa yahawe igihembo cya ‘Lifetime Achievement’

June 11, 2024
Imyidagaduro

Abamurikamideli 15 nibo batsindiye gukorana na Naf Model Empire

May 13, 2025
Andi makuru

Henri Konan Bédié wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye Imana ku myaka 89

August 2, 2023
Imikino

Milutin Sredojevic “Micho watozaga Libya yirukanywe nyuma yo kutitwara neza

September 17, 2024
Utuntu n'utundi

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka itanu

July 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?