SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kylian Mbappé agiye kwerekeza muri Real Madrid
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Kylian Mbappé agiye kwerekeza muri Real Madrid
Imikino

Kylian Mbappé agiye kwerekeza muri Real Madrid

Gossip Kigali
Last updated: 2024/02/19 at 11:22 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Kylian Mbappé yamaze kwemeranya na Real Madrid imaze igihe imwifuza ko azayikinira imyaka itanu nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain.

Ikinyamakuru gikomeye muri Espagne, Marca, ni cyo cyatangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, kivuga ko ubuyobozi bwa Real Madrid bwemeranyije n’uyu mukinnyi kuzayikinira kugeza mu 2029.

Hashize imyaka ine Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yifuza uyu mukinnyi ariko mu byumweru bibiri biheruka ni bwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano.

Bivugwa ko uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka, ubu akaba ariwe uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.

Si ayo azajya ahabwa gusa kuko kwemera gushyira umukono ku masezerano yemerewe ko azahabwa miliyoni 85,5£ azongerwaho andi azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.

Ubuyobozi bwa PSG bwatangiye gushaka umusimbura we kuko we yabwiye Perezida wayo, Nasser Al-Khelaïfi, ko nyuma ya tariki 30 Kamena 2024 atazaba akiri umukinnyi wayo.

Al-Khelaïf afatanyije n’Umutoza Mukuru, Luis Enrique, ndetse n’Umuyobozi wa Siporo, Luis Campos, bari gushakira hamwe undi mukinnyi wazaziba icyuho igiye kugira.

Uyu ni umukinnyi mwiza ugiye kujya muri Shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ kuko mu mikino 425 amaze gukina yinjije ibitego 316 ndetse atanga n’imipira 129 ivamo ibindi.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Gossip Kigali February 19, 2024 February 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

October 2, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Menya ahantu 10 heza wasohokana n’umukunzi wawe muri Kigali kuri St Valentin

February 14, 2023
Imyidagaduro

Umunyarwenya Chipukeezy yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

January 15, 2025
Iyobokamana

Aline Gahongayire yifatanyije n’ abana bafashwa n’umuryango ayobora kwitegura gusubira kw’ishuri

January 8, 2024
Imyidagaduro

Ifoto za Moses Moshions yambaye ubusa zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

March 25, 2024
Imikino

REG BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia

March 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?