SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC
Imikino

Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/19 at 7:50 AM
Muhire Jimmy
Share
1 Min Read
SHARE

Umubiligi, Ivan Jacky Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC, asimbuye Gatera Moussa wasezerewe ku Cyumweru nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya.

 

Minnaert wari umaze iminsi ari mu Rwanda ashaka akazi yagiye avugana n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali yagahaye Umunye-Congo, Guy Bukasa na Rayon Sports yagahaye Umufaransa Julien Mette.

Uyu mutoza asanzwe azi neza umupira w’u Rwanda kuko yatoje Rayon Sports inshuro ebyiri, mu 2015-2016 ayisubiramo mu 2018. Yatoje kandi Mukura Victory Sports mu 2017.

 

Yanatoje kandi amakipe atandukanye akomeye ku Mugabane wa Afurika nka AFC Leopards yo muri Kenya, Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo, AC Djoliba yo muri Mali na Al Ittihad Tripoli yo muri Libya.

Yitezweho kuzamura amanota ya Gorilla FC, kuko kugeza ubu ifite 21 mu mikino 21 ikaba iri mu myanya wa 14, aho inganya amanota na Bugesera FC ya 15.

Iramutse ikomeje gutya ikaba yakwisanga mu cyiciro cya kabiri hamwe na Etoile de l’Est isa n’iyamaze kumanuka.

 

Gatera Moussa yirukanywe na Gorilla FC nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 19, 2024 February 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Miss Muheto Divine na Polisi y’Igihugu bahakanye amakuru avuga ko yongeye gutabwa muri yombi

November 19, 2024
Andi makuru

Niba umuntu ashaka ko intambara irangira ahagarika akarengane Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC

March 25, 2025
Andi makuru

Gen (Rtd) James Kabarebe yarahiriye kwinjira muri EALA

October 3, 2023
Imyidagaduro

Jose Chameleon yageze I Kigali aherekejwe na Teta Sandra yanga kuganira n’itangazamakuru

May 23, 2025
Imikino

Uruganda rwa Ingufu Gin rukomeje kwishimirwa na benshi mu bitabiriye Tour Du Rwanda (Amafoto)

February 22, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Ange Kagame yashimangije alubumu ya Ruti Joel yise Musomandera

January 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?