Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu 2009, yahishuye ko yibarutse imfura mu muryango we na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu wari umukinnyi wa Rayon Sports.
Uyu mwana wa mbere muri uyu muryango akaba ubuheta bwa Bahati Grace yahawe amazina ya sekuru, Murekezi Raphaël hiyongereyeho inyuguti ya ‘B’ ihagarariye Bahati.
Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024. Mu butumwa Bahati Grace yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko umuryango we wishimiye kwakira uyu mwana.
Bahati Grace yibarutse ubuheta nyuma y’imyaka irenga ibiri arushinze na Murekezi Pacifique, bakoze ubukwe muri Mata 2021.
Miss Bahati yibarutse imfura ye mu 2012 ayita Ethan Jedidiah, uyu akaba yaramubyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo.