SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu
Imikino

Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/16 at 12:39 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu iteganyijwe gutangira mu mpera z’icyumweru, izitabirwa n’amakipe 39 aho kuba 57 nk’umwaka ushize w’imikino.

 

Ni ku nshuro ya kabiri iki cyiciro kigiye gukinwa, aho hazaba hashakwa ikipe zizajya mu Cyiciro cya Kabiri nyuma ya Tsinda Batsinde na City Boys zabikoze umwaka ushize.

Shampiyona ishize yari yitabiriwe n’amakipe 53 ariko uyu mwaka izitabirwa na 39 kubera ko amwe atujuje ibisabwa. Kuri iyi nshuro kandi amakipe yemerewe kongeramo abakinnyi b’abanyamahanga batatu ndetse n’itegeko ryo kugira abakinnyi batanu bari munsi y’imyaka 20 ryakuweho.

 

Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Turatsinze Amani Evariste, yatangarije AHUPA ko bishimira uko umwaka wa mbere wagenze ndetse biteguye ko n’uyu ugomba kuba mwiza kurushaho.

Ati “Umwaka ushize kwari ukugerageza ariko wagenze neza. Uyu mwaka twarafunguye ngo amakipe yose ahatane uko abyifuza. Itegeko rivuga ko amakipe agomba kugira abakinnyi batanu batarengeje imyaka 20 ryavuyeho ndetse n’abanyamahanga bagizwe batatu.”

 

Yakomeje avuga ko iyi shampiyona yahaye abakinnyi biganjemo abo mu ntara kubona aho bakinira ndetse no kugaragaza impano zabo.

Iyi shampiyona izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024 aho GS Saint Paul izahura na Muganza FC i Bugarama mu Karere ka Rusizi.

 

Umwaka ushize, City Boys na Tsinda Batsinde nizo zazamutse mu Cyiciro cya Kabiri

 

Iri rushanwa rizakinwa muri zone eshanu amakipe aherereyemo ariyo Umujyi wa Kigali, Iburasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazabu n’Amajyaruguru. Aho amakipe ari menshi yashyizwe mu matsinda abiri.

Amakipe abiri ya mbere muri buri zone arahura akishakamo abiri azazamuka mu Cyiciro cya Kabiri. Tsinda Batsinde niyo yegukanye Igikombe cya Shampiyona itsinze City Boys yombi azamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

 

Tsinda Batsinde yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya mbere

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 16, 2024 February 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

ImikinoImyidagaduro

Bebe Cool yahishuye ko ashora menshi kuri Ssalli nk’ubucuruzi atari uko ari umuhugu we

July 18, 2024
Imyidagaduro

Menya byinshi kuri Alubumu ya mbere ya Bwiza yise My Dream

June 27, 2023
Imyidagaduro

Humble Jizzo yifurije isabukuru umugore Amy Blauman amushimira ko yatumye yitwa Umubyeyi

May 31, 2023
Imyidagaduro

Tiger Gate S Ltd ikora akazi ko gucunga umutekano mu bitaramo no kuri stade ikomeje gushimwa na benshi.

June 11, 2024
Imyidagaduro

Davido yakoze igitaramo cy’amateka kitabirwa n’abarenga ibihumbi 50

April 25, 2023
Andi makuru

Abanyarwenya bitabiriye Gen-Z Comedy bahembuye imitima ya bimwe mu byamamare byari byatabiriye igitaramo cyabo.

May 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?