SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubyiruko rurasabwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko kaburinda kwandura indwara nyinshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Urubyiruko rurasabwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko kaburinda kwandura indwara nyinshi
Andi makuru

Urubyiruko rurasabwa kwitabira gukoresha agakingirizo kuko kaburinda kwandura indwara nyinshi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/16 at 12:01 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE
Urugaga rw’Imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu, irasaba urubyiruko kudatinya kugura udukingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, ku wa 13 Gashyantare 2024, bamwe mu rubyiruko bavuze ko badakoresha udukingirizo kubera ipfunwe baterwa no kutugurira mu ruhame.
Rukundo Aimable avuga ko atapfa gutinyuka kugura agakingirizo mu iduka kuko bahita bamwita umusambanyi.
Ati ” Ndeba uko nihererana nyiri boutique nkamwongorera cyangwa nkahimba irindi zina agakingirizo.”
Uwase Kevine we yemeza ko kugura agakingirizo ari kirazira ku bakobwa kuko hagize ukaguze mu ruhame bamwita icyomanzi agata ibaba.
Ati” Ntabwo wajya kugura agakingirizo hafi yo mu rugo kuko batabika amakuru no ku kigo nderabuzima abakobwa biragoye gufatayo udukingirizo.”

Mu gihe gishize hari hashyizweho uburyo bwo gusangisha abaturage udukingirizo ahantu hihereye hakoreshejwe imashini, gusa zimwe zaje gusenywa izindi zaguye umugese.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Kabanyana Nooliet yavuze ko kwigisha abantu ko agakingirizo ari ubuzima bituma abagira amasoni yo kutugurira mu ruhame babicikaho.
Avuga ko igihe cyose umuntu azumva ko agakingirizo atari ikintu gifite agaciro kuko kamurindira ubuzima bizatuma ashobora kugwa mu mutego wo kutagakoresha.
Ati ” Ni uko tubigisha, bakazumura imyumvire bakumva agaciro ko gukoresha agakingirizo n’icyo bibafasha kuramira ubuzima bwabo.”
Kabanyana avuga ko bafatanyije na Leta n’abandi bafatanyabikorwa bashyizeho gahunda yo kwigisha urubyiruko bikozwe n’urubyiruko bagenzi babo.
Ni gahunda yiswe “Umujyanama w’Urungano” igamije kongerera urubyiruko ubwisanzure n’ubumenyi k’ubuzima bw’imyororokere.
Ati ” Bakiga HIV bakayimenya, bakumva ibyiza n’ibibi ariko bimwe bize bakaza kubigeza no kuri bagenzi babo, aho usanga Umujyanama w’Urungano ayobora bagenzi be hagati ya 25 na 30.”
Yakomeje avuga ko urugaga abereye umuyobozi rukomeje gukaza ingamba zirimo ubukangurambaga n’amahugurwa kugira ngo abantu b’ingeri zose bagire amakuru kuri Virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo, yavuze ko nta wukwiriye kwigira ntibindeba mu guhangana na Virusi itera SIDA.
Yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu bavugishe ukuri ko bidateye isoni kugura agakingirizo kuko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA adaterwa ipfunwe no kujya gufata imiti.

Ati ” Nugira isoni zo gufata agakingirizo ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti.”
Dr Ikuzo avuga ko buri wese akangurirwa kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, gutinyuka kugura no gukoresha agakingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima.
Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF buri mwaka utanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni enye n’eshanu, ni mu gihe igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo ku mwaka

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul February 16, 2024 February 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ubuhinde :Umunyacanada w’imyaka 32 yafatanywe igihanga cy’ingona

January 10, 2025
Imyidagaduro

Alliah Cool yahembye bamwe batsindiye ibihembo muri ‘Leadership Excellence  muri Nigeria

November 13, 2023
Imyidagaduro

Nyiramana wamenyekanye muri Filime ‘Seburikoko’ yitabye Imana

September 2, 2023
Imikino

Amavubi azakina umukino wa gicuti na Algeria

April 22, 2025
Iyobokamana

Papa Francis  yasabye ko ubwicanyi bubera muri RDC bwahagarara

June 18, 2024
Imyidagaduro

Producer Li John yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ndagutinya

September 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?