SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Niyo Bosco,Kenny Sol,Afrique Danny Vumbi biyongereye mu bahanzi bazataramira abazitabira Tour du Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Niyo Bosco,Kenny Sol,Afrique Danny Vumbi biyongereye mu bahanzi bazataramira abazitabira Tour du Rwanda
Andi makuru

Niyo Bosco,Kenny Sol,Afrique Danny Vumbi biyongereye mu bahanzi bazataramira abazitabira Tour du Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/13 at 9:43 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kikac Music  nyuma y’iminsi mike itangaje abahanzi batanu bazitabira ibitaramo bya ‘Tour du Rwnada Festival’, muri  iki gitondo imaze kwemeza abandi bahanzi  bane, bazasusurutsa abakunzi b’umukino w’amagare mu bitaramo bine bizazenguruka Igihugu.

Abahanzi bongerewe kuri batanu bari batangajwe  mbere ni  Niyo Bosco, Kenny Sol, Afrique na Danny Vumbi, biyongera kuri Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit bari bemejwe mbere.

Uhujimfura Jean Claude uri gutegura ibi bitaramo, yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO  ko aba bahanzi bari barumvikanye ariko bagitegereje kurangiza ibiganiro na MTN Rwanda yinjiye mu baterankunga, bityo nyuma yo kubona ubushobozi bakaba aribwo bafashe icyemezo cyo kubongeramo.

Biteganyijwe  ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” rizaba tariki ya 18-25 Gashyantare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cya siporo cyitabirwa na benshi mu Rwanda kandi bidasabye ikiguzi, by’akarusho kikagera no ku bari hanze y’igihugu binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul February 13, 2024 February 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Perezida Museveni yiyemeje gutanga ibishoboka byose Jose Chameleon akavurwa

December 20, 2024
Andi makuru

Perezida Vladimir Putin yatangiye urugendo rw’iminsi ibiri mu Bushinwa .

May 16, 2024
Ubukungu

Jali Investment yamuritse imodoka 20 nshya zigiye kuyifasha mu gutwara abantu mu mujyi wa Kigali

October 13, 2023
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Bobi wine na Gen Muhozzi

March 26, 2025
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yitabye Imana

July 28, 2024
Andi makuru

Igisirikare cya Isirahel cyasabye Loni gusaba Hamas Lisansi

October 25, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?