Sony imaze imyaka 95 ifasha abahanzi batandukanye yamaze kugura uburenganzira ku bihangano bya Michael Jackson witabye Imana mu 2009.
Nk’uko Forbes Magazine yabitangaje, Sony Music yamaze kugura kimwe cya kabiri cy’uburenganzira ku bihangano bya Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop. Iyi kompanyi ikaba yishuye miliyoni 600 z’amadolari kugirango ihabwe uburenganzira ku ndirimbo za Jackson.
Kompanyi ikurikirana ibihangano by’uyu muhanzi yitwa Michael Jackson Estate niyo yakiriye miliyoni 600 z’amadolari yemerera Sony Music gucuruza ibihangano bye ndetse ikazajya inakira inyungu zituruka mu bihangano bye yaba ku mbuga zicururizwaho no muri filime zakoreshejwemo.
Bivuze ko kuva ubu Sony Music izajya ifata kimwe cya kabiri ku mafaranga Michael Jackson yinjiza dore ko ariwe muhanzi wa mbere ku Isi winjiza agatubutse mu bahanzi bitabye Imana.
TMZ yatangaje ko Sony Music mbere yifuzaga kugura uburenganzira ku bihangano bya Michael Jackson 100% gusa ababifite mu nshingano bakanga kugurisha uburenganzira bwose kuko bifuzaga ko 50% iguma mu muryango w’uyu muhanzi.
Kugeza ubu agaciro k’ibihangano bya Michael Jackson gahagaze Miliyari 1.2 z’amadolari.
Sony Music igiye gutangira kwinjiza agatubutse biturutse ku bihangano bya Michael Jackson, isanzwe inacuruza ibihangano by’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Beyonce, Usher, Adele,Pharell Williams, Future, Stromae hamwe na Davido wo muri Nigeria.