SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kiptum wari nimero ya mbere ku Isi muri Marathon n’umutoza we w’umunyarwanda bitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Kiptum wari nimero ya mbere ku Isi muri Marathon n’umutoza we w’umunyarwanda bitabye Imana
Imikino

Kiptum wari nimero ya mbere ku Isi muri Marathon n’umutoza we w’umunyarwanda bitabye Imana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/12 at 5:36 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umunyarwanda Hakizimana Gervais n’umukinnyi yatozaga gusiganwa ku maguru w’Umunyakenya, Kelvin Kiptum wari ufite agahigo ku gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi, bitabye Imana baguye mu mpanuka yabereye muri Kenya.

 

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024, ibera mu gace ka Elgeyo-Marakwet ko muri Kenya nk’uko byemejwe n’umuryango w’umukinnyi ndetse na polisi yo muri iki gihugu.

Bivugwa ko Kelvin Kiptum w’imyaka 24 ari we wari utwaye imodoka bombi barimo, igakora impanuka ndetse bagahita bitaba Imana. Imibiri yabo yahise ijyanwa ijyanwa kuri Moi Teaching and Referral Hospital.

Mu 2023 ni bwo Hakizimana yafashije uyu mukinnyi kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku maguru kuko yaciye agahigo ko gusiganwa ‘marathon’ [ibilometero 42] mu gihe gito akoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35.

Uyu mukinnyi kandi mbere y’uko yitaba Imana yari yaravuze ko afite ubushobozi bwo kwiruka ibihe biri munsi y’ibyo yashyizeho ndetse yari yizeye kuzabigeraho.

Mbere yo kwegukana iri siganwa kandi yari yegukanye iryo mu Ukuboza 2022 mu Mujyi wa Valencia muri Espagne ndetse n’irya Londres mu Bwongereza muri Mata 2023.

Hakizimana w’imyaka 36, yageze muri Kenya mu 2006 agiye kwitegura amarushanwa yari kuhabera ariko birangira atabaye kubera umutekano muke wari uhari, ahitamo gusubira mu Rwanda aho yavuye ajya mu Bufaransa.

Nubwo yavuye muri Kenya, yari yaramaze kubona impano ya Kiptum kuko yitorezaga hafi y’iwabo, akomeza kumukurikirana ariko by’umwihariko amufasha gukuza impano ye yifashishije ikoranabuhanga.

Kuva mu 2018, Hakizimana yatangiye kujya amutoza ku buryo buhoraho ndetse birakunda, umukinnyi agera ku gasongero muri uyu mukino.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul February 12, 2024 February 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Flavour of 1000 Hills’’ Festival izanye udushya mu myidagaduro yo mu Rwanda

May 16, 2024
Imikino

Perezida wa Guinea, Gen. Mamadi Doumbouya yakiriye ikipe y’igihugu yabo

February 5, 2024
Andi makuru

Umuryango wa Jimmy Carter watangaje ko amaze umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitaho

February 19, 2024
Imikino

Abarakare bazukiye kuri Kiyovu Sports,Musaze ku mwanya wa 2.

January 20, 2024
Imyidagaduro

Christopher yateguje ibitaramo muri Canada

January 17, 2024
Imyidagaduro

Igitaramo cy’Imandwa cyari cyateguwe Rutangarwamaboko cyasubitswe

November 10, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?