Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Valerii Zaluzhnyi, nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko ashobora kumuhagarika kubera ubwumvikane buke.
Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Perezida Zelensky ashaka kwirukana Gen. Valerii Zaluzhnyi, nyuma y’amagambo yatangaje agaragaza ko iki gihugu kidashobora gutsinda intambara kigiye kumaramo imyaka ibiri gihanganye n’u Burusiya.
Amakuru yo kwirukanwa kwa Gen. Valerii Zaluzhnyi yatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Rustem Umerev.
Ati “Uyu munsi, icyemezo cyafashwe cyo guhindura ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Ukraine. Intambara ntabwo ikiri ya yindi. Urugamba rwarahindutse rero n’ibikenerwa birahinduka.”
Gen Valerii Zaluzhnyi yayoboraga Ingabo za Ukraine kuva muri Nyakanga 2021.
Mu gihe ingabo za Ukraine zari zikomeje gutsindwa n’iz’u Burusiya, kuva mu 2023 Valerii Zaluzhnyi yasabye Zelensky uburenganzira bwo kwinjiza mu gisirikare urubyiruko ibihumbi 500 rufite imyaka y’amavuko iri hagati ya 18 na 27.
Zelensky yanze iki cyifuzo, asobanura ko kwinjiza urubyiruko rwinshi mu gisirikare byahenda igihugu, kandi ko byatuma umusoro abaturage basabwa uzamurwa. Bivugwa ko ari aho umwuka mubi hagati yabo watangiye gututumba.
Tariki ya 1 Gashyantare 2024, Gen Valerii Zaluzhnyi yari yatangarije kuri CNN igitekerezo cye, aho yagaragazaga ko atishimiye kuba Zelensky ataremeye ko hashakwa abasirikare bashya, bashobora gusimbura abagwa ku rugamba.
Ibindi bivugwa ko byashwanishije abo bombi byaturutse ku kuba uwo Mugaba w’Ingabo yaragaragaje ko iki gihugu kitazatsinda intambara gihanganyemo n’u Burusiya, amagambo yashoboraga guca intege abasirikare bato.
Imibare igaragaza ko abasirikare ba Ukraine barenga ibihumbi 500 bamaze kugwa mu ntambara iki gihugu kimazemo iminsi n’u Burusiya.
Valerii Zaluzhnyi yasimbuwe na Oleksandr Syrskyi wari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka guhera mu 2019.