SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Platini agiye gukora igitaramo cyo kwishimira ibyo yagezeho mu muziki
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Platini agiye gukora igitaramo cyo kwishimira ibyo yagezeho mu muziki
Imyidagaduro

Platini agiye gukora igitaramo cyo kwishimira ibyo yagezeho mu muziki

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/08 at 3:23 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Nemeye Platini yateguje igitaramo cye cya mbere yise ‘Baba Experience’ agiye gukora mu rwego kwizihiza imyaka itatu amaze akora umuziki ku giti cye ndetse n’imyaka 14 awumazemo muri rusange.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024 nubwo byinshi ku bazamufasha ndetse n’ibiciro byo kucyinjiramo atarabitangaza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Platini yavuze ko yateguye iki gitaramo mu gusubiza ubusabe bw’abakunzi be bari bamaze igihe bamusaba kubataramira.

Ati “Benshi mu bakunzi banjye bakunda uko nitwara ku rubyiniro, bari bamaze igihe bansaba kubategurira igitaramo cyanjye njyenyine kugira ngo tugire umwanya uhagije wo gutaramana nabo.”

Platini yavuze ko igitaramo cye kigamije kwizihiza imyaka itatu amaze atangiye umuziki ku giti cye ariko akanazirikana imyaka 14 awumazemo muri rusange.

Mu 2020 nibwo Platini yatangiye gukora umuziki ku giti cye nyuma y’uko mugenzi we TMC babanaga mu itsinda rya Dream Boys yari amaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuva atangiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye, Platini yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe nka Veronika, Ntabirenze yahuriyemo na Butera Knowless, Atansiyo, Shumuleta n’izindi nyinshi.

Uretse indirimbo imwe ku yindi, Platini yanakoze EP yise ‘Baba’ ari nayo muri iyi minsi ari gusohora indirimbo ziyigize.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 8, 2024 February 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Jeff Baena wamenyekanye mu gutunganya filime yitabye Imana

January 7, 2025
Andi makuru

Abafana 5 ba APR FC bakomerekeye mu mpanuka berekeza muri Tanzania

August 15, 2024
Imyidagaduro

The Ben Agiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abarimo Diamond Platnumz,Bebe Cool na Eddy Kenzo muri Uganda

May 22, 2025
Imyidagaduro

Nadia Umugore wa Riderman nyuma y’imyaka 9 barushinze yongeye kumutera imitoma ku isabukuru ye .

March 10, 2024
Imyidagaduro

Zeo Trap na True Promises bagiye gutangiza gahunda yo gutaramira abakunzi ba GenZ Comedy Show .

November 12, 2024
Imyidagaduro

Shaggy yatangaje byinshi kugukorana indirimbo na Bruce Melodie

October 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?