SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri
Imyidagaduro

Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/07 at 11:59 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘Country Music’, Toby Keith wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Beer For My Horses’, yitabye Imana afite imyaka 62 azize indwara ya Kanseri yo mu nda.

 Toby Keith yari umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo yafatanyaga no gukina filime. Yari umwe mu bakomeye mu njyana ya ‘Country Music’ yatangiye gukora kuva mu 1989 kugeza yitabye Imana. Amakuru yababaje benshi y’urupfu rwe yatangajwe n’umugore we Tricia Lucus akoresheje imbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi.

Iri tangazo ryavugaga ko Toby Keith yitabiye Imana mu rugo rwe mu mujyi wa Oklahoma akikijwe n’umuryango we. Umugore yavuze ko yapfuye mu ijoro ryo ku wa 05/02 nyuma y’uko  yari amaze kwitegura kujya mu birori bya Grammy Awards 2024 gusa akabireka ku munota wanyuma kuko yumvaga atameze neza. Muri iryo joro nibwo yahise yitaba Imana.

Toby Keith yapfuye afite imyaka 62 y’amavuko nyuma yo kumara imyaka 2 ahanganye na kanseri yo mu nda, dore ko muri Kamena ya 2022 aribwo yatangaje ko arwaye iyi ndwara.

Umugore wa yatangaje ko nubwo urupfu rwa Toby rwabatunguye ariko ngo bari basanzwe bazi ko biri hafi kuko mu Ukuboza kwa 2023 babwiwe n’abaganga ko ntagihe kinini uyu muhanzi asigaranye.

Ku bakunda indirimbo zisinziriza cyangwa se ziruhura mu mutwe bazi cyane iza Toby Keith zirimo nka ‘I Love This Bar’, ‘Beer For My Horses’, ‘American Soldier’, ‘Red Solo Cup’ n’izindi. Uyu muhanzi kandi apfuye amaze gukina muri filime 12 yagiye akina mu bihe bitandukanye.

Toby Keith yari yibitseho agahigo ko kuba ariwe muhanzi wa mbere ku isi waririmbye inshuro nyinshi mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Nobel Peace Prize’ bikunze guhabwa abanyapolitiki. Toby Keith asize umugore n’abana batatu.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 7, 2024 February 7, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza agiye kumurika alubumu ye ya mbere

January 24, 2023
Andi makuru

Amateka y’Intwari z’u Rwanda zitanze zikarubera urumuri

February 1, 2023
Imyidagaduro

Juno yateguye igitaramo cyo kwishimira ibyo amaze kugeraho mu myaka itanu mu muziki we

May 14, 2025
Andi makuru

Amashimwe ya Khalfan kuri Bull Dogg na Fireman bamwinjije mu muziki

July 10, 2024
Imyidagaduro

Umunyamakuru Mutesi Scovia n’umunyarwenya Kigingi bishimiwe cyane mu gitaramo cya Gen Z Comedy Show

November 29, 2024
Imyidagaduro

Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe

May 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?