SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun yangiwe kwegura
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun yangiwe kwegura
Imikino

Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun yangiwe kwegura

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/06 at 9:12 AM
Muhire Jimmy
Share
1 Min Read
SHARE

Umunyabigwi akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o, yatanze ibaruwa yegura kuri uwo mwanya ariko icyemezo cye giteshwa agaciro n’abagize komite nyobozi bamugaragarije ko bakimufitiye icyizere.

 

Rutahizamu Samuel Eto’o wabaye Umukinnyi Mwiza wa Afurika inshuro enye, yashinjwe imyitwarire imibi, kugena ibiva mu mikino na ruswa.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun ryatangaje ko komite nyobozi yaryo yateraniye i Yaoundé ku wa Mbere kugira ngo isuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika.

Aha ni bwo Samuel Eto’o yahise atanga ibaruwa y’ubwegure ndetse asaba na bagenzi be “kubikora nk’abagamije impinduka.”

Nyuma y’ibiganiro, abagize komite nyobozi bafashe icyemezo cyo gukomeza inshingano zabo ndetse banga ubwegure bwa Samuel Eto’o bifuza ko akomeza inshingano yatorewe ku wa 11 Ukuboza 2021.

 

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun ntiryigeze ritangaza niba hari umwanzuro wafashwe ku hazaza h’Umutoza Rigobert Song nyuma yo gusezererwa kare mu Gikombe cya Afurika.

Cameroun imaze kwegukana Igikombe cya Afurika inshuro eshanu, yatsinze umukino wa Gambia wayihesheje kurenga amatsinda, ariko isezererwa na Nigeria muri 1/8.

 

Samuel Eto’o wabaye Umukinnyi Mwiza wa Afurika inshuro enye
Samuel Eto’o yashatse kwegura, abo bakorana bamugaragariza ko bakimukeneye

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Rayon Sports WFC yahawe agahimbazamusyi

January 20, 2024
Andi makuru

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC

May 18, 2023
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Umunya Israel yegukanye agace ka 7

February 24, 2024
Imyidagaduro

Kim Kardashian akomeje kugira impungenge kubera imyitware ya Kanye West

March 24, 2025
Andi makuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopie yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

April 15, 2025
Imyidagaduro

Amatariki Boyz II Men izataramiraho i Kigali yamenyekanye

July 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?