SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we bageze i kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we bageze i kigali
Andi makuru

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we bageze i kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/06 at 5:03 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024,aho baje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko Andrzej Duda azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse hakazanasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, nyuma habeho ibiganiro bahuriyemo n’itsinda ry’abaherekeje Perezida Andrzej Sebastian Duda n’iry’u Rwanda.

Perezida Andrzej na madamu we kandi biteganyijwe ko basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Biteganyijwe kandi ko tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho.

U Rwanda na Pologne bibanye neza. Mu 2017 Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania.

You Might Also Like

Kigali : Umusore wo mu kigero cy’ imyaka 20 yiyahuriye ku nyubako izwi nko kwa Makuza ahita yitaba Imana

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Canal+ Rwanda yashyize igorora abakiliya bayo ibaha Poromosiyo ya Umukiliya n’umwami

Minisitiri Mutamba Constant yitabye ubushinjacyaha ashagawe n’abunganizi 20

Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru ry’’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano muri Algerie

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ruti Joel agiye gutaramira abanyarwanda baba mu bubiligi

October 10, 2024
Imyidagaduro

Ariana Grande yatandukanye n’umukunzi we Dalton Gomez

March 21, 2024
Andi makuru

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi nabo bari kumwe bitabye Imana nyuma yo gukora Impanuka ya Kajugujugu

May 20, 2024
Imyidagaduro

Sauti Sol yakoze iserukiramuco ‘Sol Fest’ basezera ku bakunzi babo

November 6, 2023
Imikino

Ese Omborenga Fitina yamaze kwamburwa burundu inshingano zo kuba kapiteni wa APR FC?

January 19, 2024
Imyidagaduro

Kigali Auto Show yongeye gusiga amateka ku bakunzi ba Moto n’imodoka sidasanzwe (Amafoto)

August 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?