SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza ,Mico The Best ,Juno Kizigenza na Bushali na Senderi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza ,Mico The Best ,Juno Kizigenza na Bushali na Senderi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2024
Imyidagaduro

Bwiza ,Mico The Best ,Juno Kizigenza na Bushali na Senderi bazasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2024

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/06 at 12:58 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ku nshuro ya kabiri hagiye kuba ibitaramo biherekeza isiganwa ry’amagare rizwi nka “Tour du Rwanda”, bitegurwa na sosiyete isanzwe ifasha abahanzi ya KIKAC Music.

Kuri iyi nshuro abahanzi barimo Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit nibo bahanzi batangajwe ku ikubitiro nk’abazaherekeza iri siganwa rikurikirwa n’abatari bake.

Uhujimfura Claude uri gutegura ibi bitaramo, yadutangarije  ko nubwo batangaje aba bahanzi hari abandi bakiri mu biganiro ku buryo mu minsi iri imbere bakwiyongeraho.

Ati “Aba ni abo twarangizanyije. Mu minsi iri imbere ndatekereza kuzongeraho abandi kuko hari abo turi kuvugana kandi kugeza uyu munsi ibiganiro bimeze neza. Icyo nakwizeza abakunzi b’amagare ni uko bazaryoherwa n’umuziki uzayaherekeza.”

Byitezwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibi bitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.

Mu byumweru bibiri biri imbere, mu Rwanda hazatangira isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” tariki ya 18-25 Gashyantare.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cya siporo cyitabirwa na benshi mu Rwanda kandi bidasabye ikiguzi, by’akarusho kikagera no ku bari hanze y’igihugu binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 6, 2024 February 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yiyamamarije i Muhanga (Amafoto )

June 24, 2024
Andi makuru

Umwami wa Jordanie yasuye Urwibutso Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

January 8, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Dubai mu nama izahuza abaturutse mu bihugu 150

February 12, 2024
Imikino

Ibivugwa muri Rayon Sports igomba gucakirana na Gasogi United!

January 11, 2024
Andi makuru

Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO

September 20, 2023
Imyidagaduro

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

May 15, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?