Perezida wa Guinea, Gen. Mamadi Doumbouya n’abaturage b’iki gihugu bakiriye mu mu buryo budasanzwe Ikipe y’Iguhugu, ‘Syli National’ yitwaye neza mu Gikombe cya Afurika.
Ikipe y’Igihugu ya Guinea yitwaye neza mu Gikombe cya Afurika, aho yaviriyemo muri ¼ isezerewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Abakinnyi ndetse n’abaherekeje iyi kipe bose bageze ku kibuga cy’Indege cya Ahmed Sékou Touré i Conakry, ku wa Gatanu.
Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko, Lansana Béa Diallo, ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Guinea (Feguifoot), Bouba Sampil, ni bo bahaye ikaze aba bakinnyi.
Si ibyo gusa kuko kuva ku kibuga cy’indege, ukanyura mu bice bitandukanye bya Conakry, werekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu abantu bari benshi mu mihanda babategereje.
Gen. Mamadi Doumbouya yashimiye aba bakinnyi ndetse abizeza ko hagiye kongerwa izindi mbaraga muri siporo, bakazitwara neza kurushaho ubutaha.
Ati “Abakinnyi bacu mwarakoze, abatoza ndetse n’abayobozi. Ubutaha tuzagarukana imbaraga zirenze. Mureke twigire ku masomo tuhakuye kugira ngo ubutaha tuzahatane by’umwihariko muri CAN 2025. Ibishoboka byose tuzabikorana umwete ngo siporo yo mu gihugu cyacu ikomere. Mwarakoze Syli, harakabaho Syli!”
Guinea yitwaye neza mu Gikombe cya Afurika isoreza ku mwanya wa kabiri mu itsinda mbere yo gukuramo Guinée équatoriale muri ⅛ gusa iza gusezererwa muri ¼ ikuwemo na RDC.