SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Chris Froome ,Henok na Merhawi Kudus ibihangange bizitabira Tour du Rwanda 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Chris Froome ,Henok na Merhawi Kudus ibihangange bizitabira Tour du Rwanda 2024
Imikino

Chris Froome ,Henok na Merhawi Kudus ibihangange bizitabira Tour du Rwanda 2024

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/05 at 7:40 AM
Muhire Jimmy
Share
6 Min Read
SHARE

Umwongereza Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro enyen’abanya-Eritrea Merhawi Kudus na Henok Mulubrahan begukanye Tour duRwanda  muri  2019 na 2023 , bari mu bakinnyi bakomeye bazitabira Tour du Rwanda 2024 ibura ibyumweru bibiri ngo itangire kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare.

 

Harabura  iminsi mike ngo iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare ritangire, amakipe 20 azarikina akomeje imyiteguro ndetse amwe muri yo yamaze guhitamo abakinnyi azakoresha nubwo bose bataratangazwa.

Tour du Rwanda 2024 rizaba ari irushanwa rya 16 kuva iri siganwa ribaye mpuzamahanga mu gihe bizaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.

Kimwe mu byitezwe ni ukubona abakinnyi 100 batangirira kurushanwa kuri BK Arena ku wa 18 Gashyantare ubwo hazaba hakinwa Agace ka Mbere kazaba kagizwe no gusiganwa n’igihe nk’ikipe, ibintu bizaba bibaye bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda.

 

Ese nk’umukunzi w’iri rushanwa rikunzwe na benshi waba uzi ibyamamarere bizaryitabira?

Jhonatan Restrepo Valencia

Umunya-Colombia w’imyaka 30, Jhonatan Restrepo Valencia, ukinira Team Polti Kometa yo mu Butaliyani, azongera kwitabira Tour du Rwanda nyuma yo kudakina iya 2023.

Restrepo ni we ufite agahigo ko kwegukana uduce twinshi muri Tour du Rwanda aho amaze gutsinda dutandatu, akaba yaranyuze kuri Ndayisenga Valens na Eyob Metkel begukanye uduce dutanu.

 

Agace kahesheje uyu Munya-Colombia gukora amateka ndetse akaba ari na ko aheruka kwegukana, ni aka Kigali-Rubavu muri Gashyantare 2022.

Hitezwe ihangana rye n’abandi barimo Eyob Metkel uzakinira Ikipe y’Igihugu ya Eritrea mu gihe mu mwaka ushize yari kumwe na Terengganu Polygon Cycling Team.

 

 Latour Pierre

Umufaransa Pierre Latour uzitabira Tour du Rwanda  ku nshuro ye yambere  azaba ari hamwe n’Ikipe ya TotalEnergies.

Latour w’imyaka 30, ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yo mu Bufaransa izaba igenderaho ku nshuro yayo ya gatanu izaba yitabiriye Tour du Rwanda.

Pierre Latour asanzwe akina amarushanwa akomeye arimo Tour de France, Giro d’Italia na Vuelta a España aho yegukanye agace kayo ka 20 mu 2016.

Nta gushidikanya ko ari mu bazaba bahanzwe amaso nk’uko byagenze ku Munya-Espagne Cristián Rodríguez watwaye Tour du Rwanda 2021 ari kumwe na TotalEnergies.

 

Umufaransa Pierre Latour ari mu mazina akomeye azagaragara muri Tour du Rwanda 2024

Chris Froome

Nubwo ku nshuro ye ya mbere atahiriwe ariko Chris Froome azongera gukina Tour du Rwanda uyu mwaka.

Uyu mugabo w’Umwongereza, azaba ari kumwe na Israel-Premier Tech igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu.

Froome ni igihangange mu mukino w’amagare kuko yatwaye Tour de France inshuro enye nubwo iya nyuma ayiheruka mu 2017.

Mu 2023, byarashobokaga ko uyu mukinnyi w’imyaka 38 yatwara Agace ka Rusizi-Rubavu ariko atobokesha igare inshuro ebyiri mu gihe yari yanikiye abandi.

Muri Tour du Rwanda 2023, Froome yari yitabiriye ari kumwe n’abandi bagenzi be batatu mu gihe ubusanzwe buri kipe iba igizwe n’abakinnyi batanu. Yasoje irushanwa ryose ari uwa 24.

 

 

Chris Froome azitabira Tour du Rwanda 2024.

 

Merhawi Kudus

Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019, iya mbere yo ku rwego rwa 2.1, azitabira Tour du Rwanda 2024 ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Eritrea.

Mu myaka itanu ishize, Kudus yakiniraga Astana Pro Team ubwo yabaga umukinnyi wa mbere wegukanye iri rushanwa kuva rizamuriwe urwego.

Nyuma yaho, uyu mugabo w’imyaka 30 yagiye muri EF Education-Easy Post ndetse na Terengganu Cycling Team azakinira mu 2024.

 

 

Merhawi Kudus ni we watwaye Tour du Rwanda ya mbere iri ku rwego rwa 2,1 mu 2019

Henok Mulubrhan

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan azitabira Tour du Rwanda 2023 kugira ngo ahagarare ku irushanwa yatwaye mu 2023.

Nyuma yo kwitabira mu mwaka ushize akinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè, kuri ubu Henok azakina Tour du Rwanda 2024 ari kumwe na Astana Qazaqstan Dev Team.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24, ni umwe mu bazaba bahanzwe amaso cyane muri iri rushanwa rizatangira mu byumweru bibiri biri imbere.

Astana izagera mu Rwanda iyobowe na Alexander Vinokourovo watwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ya 2012 ndetse ni we washinze iyi kipe.

 

 

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan azaza guhagarara kuri Tour du Rwanda aheruka kwegukana

 

 

Tsgabu Grmay

Umunya-Ethiopia Tsgabu Grmay aheruka gutangaza ko azitabira Tour du Rwanda2024 ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu cye.

Tsgabu yakinnye irushanwa rya mbere mu Rwanda mu 2010, yitabira Shampiyona Nyafurika na Tour du Rwanda. Birashoboka ko atari mu mazina azaba ahanzwe amaso, ariko kwitabira kwe gufite igisobanuro gikomeye.

Uyu mugabo w’imyaka 32 wakiniye amakipe akomeye ku Isi arimo Team Qhubeka, UAE Team Emirates, Bahrain Victorious, Lidl-Trek na Team Jayco-AIUIa aherukamo mu 2023, azasoreza urugendo rwe rwo gukina mu Rwanda.

 

Umunya-Ethiopia Tsgabu Grmay yahisemo gusoreza umukino w’amagare mu Rwanda aho yatangiriye amarushanwa mu 2010

William Junior Lecerf

Umubiligi William Junior Lecerf wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda 2023, arushwa isegonda rimwe n’abarimo Henok Mulubrhan wayegukanye, azongera kwitabira iri rushanwa.

Kwitwara neza mu isiganwa ryo mu rw’imisozi 1000 byamuhesheje kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Soudal–Quick-Step ikina amasiganwa akomeye ku Isi, ariko yasabye ko azana n’abatarengeje imyaka 23 bayo muri Tour du Rwanda 2024.

 

 

William Lecerf Junior agiye kugaruka i Kigali nyuma yo kuhava atanyuzwe mu 2023 kubera kurushwa isegonda rimwe na Henok ndetse na Walter Carzoni

 

 

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 5, 2024 February 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umunyarwenya wamamaye ku rubuga rwa TikTok nka 2Pac yitabye Imana

March 31, 2023
Andi makuru

Perezida Bashar Al Assad n’umuryango we bahungiye mu Burusiya

December 9, 2024
Imyidagaduro

Drake na Meek Mill ntibari kuvuga rumwe n’abategura Grammy Awards

February 5, 2024
Imikino

Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2024 mu mukino wabayemo imvururu

February 1, 2024
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda yatangije Promosiyo y’inyogera ya 10%

December 1, 2023
Andi makuru

RDC yahagaritse ingedo za Rwandair mu kirere cyayo

February 12, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?