SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza
Imyidagaduro

Ilead Rwanda ikomeje gutyaza urubyiruko rw’u rwanda kuzavamo abayobozi beza

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 3, 2024
Share
SHARE

Ku nshuro ya gatatu gahunda ya Ilead Rwanda itangiye gukorera mu Rwanda ikomeje kwesa imihingo yo guhindurira urubyiruko rwazavamo abayobozi beza biciye mu nyigisho  ruhabwa

ILead, ni gahunda igamije kwigisha  abanyeshuri kuba bazavamo abayobozi bafite indangagaciro, ikaba ikorwa mu matsinda abanyeshuri bagasoma ibitabo bitandukanye bungurana ubumenyi kubijyanye n’imiyoborere.

Ni gahunda ikorwa ku bufatanye n’umuryango ufasha abana mu burezi wa Africa New Life binyuze muri porogaramu yiswe iLead.

Kuri  uyu wa gatanu tarikiya  2 Gashyantare  2024 nibwo mu ihema rinini muri  Kigali Conference  and  Exhibition Village habereye ihuriro  rya  Ilead  Rwanda  ryitabiriwe n’abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu baturutse mu bigo 194  byo  mu gihugu  hose .

Abayobozi b’ibigo by’amashuri birenga 70 porogarameya iLead imaz ekugeramo, bemeza ko yahinduye mu buryo bufatika imyitwarire y’abanyeshuri babo.

Uwo muhango waranzwe  n’ibyishimo habayemo guhemba amashuri yitwaye neza muri gahunda  ya ILead   kuva ku rwego rw’akerere   kugeza  ku rwego rw’igihugu icyagarageyemo nuko amashuri y’abaihayimana  yo mu turere  twose  tw’ u Rwanda yagaragaje  ubuhanga buhebuje  . aho ishuri rya  Rwanda Coding Academy  ryaje kweguka

Mu ijambo rye Umuyobozi mukuru  w’ikigo cy’igihugu cy’igorero Fred Mufulukye yagejeje ku banyeshuri 3000, intumwa za leta  ndetse  n’amahanga bitabiriye ibirori  bya ILead Rwanda yavuze ku ntandaro y’imyitwarire mibi itandukanye y’urubyiruko ndetse n’uburyo igitutu cy’urugano kigira ingaruka  ku bantu bitewe ni ibiyobwabwenge abasaba ko bakomeza kwirinda ibiyobyabwenge .

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko u Rwanda nirugira abanyeshuri bafite indangagaciro za iLead nta kabuza Igihugu kizagira abayobozi beza.

Dr. Mbarushimana avuga bafatanyije na iLead bifuza kurema umuntu uzashobora kwigirira akamaro akanakagirira Igihugu.

Ati ” Kugira umuyobozi mwiza bivuze kugira imiyoborere myiza, kugira imiyoborere myiza ni ugutera imbere , iyi porogaramu ni umusemburo ufasha gutegura integanya nyigisho dusanzwe dufite nk’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze.”

Kuva mu mwaka wa 2022, imaze kugera mu bigo by’amashuri yisumbuye 198 mu turere twose ikaba inakurikirwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 76.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 abari mu cyiciro cy’urubyiruko bazaba bageze kuri 54.3%, mu gihe abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

You Might Also Like

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Nsanzabera Jean Paul February 3, 2024 February 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Mamadi Doumbouya yishimiye urugendo rwa Perezida Kagame muri gihugu cye .

May 15, 2024
Andi makuru

Umuyobozi wa UNMISS yashimye ingabo z’u Rwanda zikorera Juba

March 12, 2025
Imyidagaduro

Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha

October 24, 2024
Imyidagaduro

Eric Mucyo yashyize hanze Indirimbo nshya yiseNdi uwo ndiwe’ yizeza abakunzi be kutazongera kubura

December 8, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yiyemeje guteza imbere imishinga minini muri Islam

May 27, 2024
Andi makuru

Gen Kainerugaba yahishuye ko muri 2026 bazakuraho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

January 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?