SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: The Ben yifurije Umugore we Uwicyeza Pamella isabukuru mu magambo aryoheye amatwi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > The Ben yifurije Umugore we Uwicyeza Pamella isabukuru mu magambo aryoheye amatwi
Imyidagaduro

The Ben yifurije Umugore we Uwicyeza Pamella isabukuru mu magambo aryoheye amatwi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/02 at 10:21 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella bamaze ukwezi barushinze, amwibutsa urwo amukunda anahishura akabyiniriro yamuhaye.

Ni ubutumwa burebure The Ben yageneye umugore we wagize isabukuru ye y’amavuko ya mbere yizihije babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gukora ubukwe mu mpera za Ukuboza 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella yanamaze guha akabyiniriro ka ‘Mado’.

Ati “Isabukuru nziza shingiro ry’ubuzima bwanjye, wowe utuma umunsi urabagirana kubw’urukundo no kumwenyura, unsunikira kuba umuntu mwiza. Dore undi mwaka wo guseka gusangira, kumenya ibishya , ibihe byiza kandi cyane cyane kumvira ijwi ry’Imana.”

Yakomeje agira ati” Ndifuza ko umunsi wawe wakubera mwiza nk’uko ukora uwanjye, ubimenye none ko unsunikira kugera ku ntambwe nshya buri munsi. Urakoze kubw’urukundo rwawe rutazigama. Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi, ndagukunda Mado!”

Aya magambo The Ben ayabwiye umugore nyuma y’uko  yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye ‘Rwanda Day’ itegerejwe kubera i Washington DC.

Mu minsi mike ishize Uwicyeza Pamella na we yari yakoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko The Ben, ibi byabereye i Mombasa muri Kenya aho banakoreye ibirori by’ukwa buki nyuma y’ubukwe bwabo.

 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 2, 2024 January 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Jacob Zuma wabaye Perezida w’Afurika y’Epfo yarokotse Impanuka

March 29, 2024
Imyidagaduro

Kivumbi yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu ye

May 28, 2024
Imyidagaduro

Bobi Wine yishimiye intsinzi ya Donald Trump yizera ko azamufasha Museveni

November 7, 2024
Imyidagaduro

Tom Close yatangaje ko abahanzi barenga 20 aribo bazitabira igitaramo gisimbura icya Tems

February 8, 2025
Ubukungu

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ugiye kuba ku nshuro ya 20

August 20, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Eyo Faboulous ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze indirimbo yise Toujours (Video )

November 21, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?