Umuhanzi Edouce Softman yamaze gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Genesis’ iriho indirimbo zitsa ku buzima bwa buri munsi ndetse n’indirimbo yitsa ku rugendo rw’ubuzima yanyuranyemo n’umubyeyi we
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ni bwo uyu muhanzi yasohoye iyi EP ye ya mbere nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Iyi EP ye iriho indirimbo eshanu, kandi buri yose ifite igisobanuro cyihariye, ariko muri rusange zubakiye ku gusaba kurindwa n’Imana, kuyiramya no kuyamamaza.
Kuri Edouce, yitondeye buri ndirimbo yita cyane ku buzima abantu banyuramo bwa buri munsi, biri mu byatumye mu ndirimbo ‘Balance’ ashishikariza abantu kugira amahitamo akwiye mu buzima bwa buri munsi.
Ati “EP iriho indirimbo eshanu. Buri ndirimbo iri kuri EP ifite igisobanuro cyayo cyane ko ari EP ntibanze ku ndirimbo z’urukundo cyane. Ni EP iriho indirimbo z’ubuzima busanzwe zizafasha benshi bitewe n’ibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi.”
Hariho indirimbo ‘Unyigishe’, ‘Balance’, ‘Kind of Love’, ‘Single Maman’, ‘Ubu’ ndetse na ‘Intro’ yayo. EP ye yakozwe na ba Producer banyuranye barimo Knox Beat, Santana Souce, Pastor P ndetse na Bob Pro.
Edouce Softman avuga ko yahimbye indirimbo ‘Genesis’ yanitiriye EP ye, ashaka kubwira abafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko ari bwo agitangira urugendo rw’umuziki we.
Avuga ati “Ibikorwa byinshi twarabikoze mu gihe cyashize abanyarwanda barabimenya gusa ubu ndabifata nk’urugendo rushya kuri njye bitewe n’icyerekezo nshaka guha umuziki wanjye bitandukanye n’uko nawukoraga mbere kandi nizeye ko abankunda bose n’abakunda umuziki muri rusange bazabyishimira.
Muri rusange iyi EP iriho indirimbo 5. Buri ndirimbo iriho ifite igisobanuro cy’ayo, kuko atibanze cyane ku ndirimbo z’urukundo nk’uko asanzwe abikora.
Uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo ‘Balance’ nyuma yo kubona bamwe mu rubyiruko bishoye mu gukoresha ibiyobyabwenge barimo n’inshuti ze za hafi.
Ati “Narabibonaga rimwe na rimwe. Ugansa nanjye birimo kungiraho ingaruka, ubwo nari nicaye rero nibwo nagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Balance’.
Kuri we avuga ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kubwira urubyiruko kugenzura neza ubuzima babayemo, cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi.
Yavuze ko benshi mu rubyiruko bishora mu ngeso mbi ahanini biturutse ku bantu bagendana. Akomeza ati “Iyi ndirimbo nayikoze kandi mu rwego rwo gufasha Igihugu muri gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n’izindi ngeso.”
Mu ndirimbo ye yise ‘Single Mama’ avuga ko yayanditse ashaka kuyitura umubyeyi we ndetse n’abandi babyeyi bose bagerageje kwirwanaho bakita ku miryango y’abo ‘badafite abagabo ndetse nta n’ubundi bufasha bahawe’.
Ati “Hari benshi birwanyeho kandi biteza imbere. Babashije kurera abana b’abo, babishyurira amashuri kandi babaho neza.”
Akomeza ati “Mama wanjye rero bitewe n’ubwo buzima bwose twabanyemo tumaze kubura Papa yabaye umunyembaraga ukomeye akomeza gufasha umuryango. Reero iyi ndirimbo nyituye ababyeyi bose bitaye ku miryango y’abo. Ni abantu bakomeye kandi b’abanyembaraga mu buzima bwa benshi.”