Muneza Christopher umaze imyaka irenga 10 akora umuziki by’umwuga, yafashe umwanya wo kwibuka umubyeyi umubyara akomoza ku bubabare bwo kumubura.
Ku wa 21 Mutarama 2021 ni bwo inkuru y’icamugongo yamenyekanye ko Nyina wa Christopher, Gahongayire Marie Mativitas yitabye Imana.
Byari ibihe bikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro ndetse benshi mu byamamare bagiye bafata mu mugongo banatabara uyu muhanzi.
Ubu imyaka 3 ikaba ishize uyu mubyeyi yitahiye gusa nk’uko Christopher yabigarutseho bikaba bigikomeye kubyakira.
Ibi yabitangaje agira ati”Imyaka itatu irashize ariko ububabare bwo kubura Mama buracyameze n’ubu nkaho byabaye ejo hashize.”
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze abuherekesha ifoto akiri muto ateruwe n’uyu mubyeyi.
Christopher kandi yerekanye Se umubyara, Butera Juvenal ari aho uyu mubyeyi aruhukiye.
Uyu muhanzi akaba abura iminsi mike akuzuza imyaka 30 kuko yabonye izuba kuwa 30 Mutarama 1994 akaba avuka mu muryango w’abana 6.
Kuri ubu akaba ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Canada nyuma y’uko mu mezi ya nyuma ya 2023 ataramiye muri Amerika.