Umuhanzi Burna Boy yongeye kwandika amateka aho abaye umuhanzi nyafurika wa mbere uzaririmba mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 2024.
Damini Ogulu, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Nigeria wamamaye ku izina rya Burna Boy, yongeye guca agahigo gakomeye kadafitwe n’undi muhanzi nyafurika.
Nk’uko The Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy Awards yabitangaje, Burna Boy azaririmba muri ibi birori bizaba tariki 04 Gashyantare 2024, aho bizabera muri sitade ya Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles.
Ibi byahise bituma Burna Boy aba umuhanzi nyafurika wa mbere mu mateka uzaririmba muri ibi birori bizaba bibaye ku nshuro ya 66 ku va byatangira gutangwa.
Burna Boy azaririmba muri ibi birori bya mbere mu muziki, mu gihe anahatanye mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ abikesha indirimbo ye ‘City Boys’ iri mu zigezweho ubu. Byaba amata abyaye amavuta uyu muhanzi ahise anegukana igihembo cya Grammy Awards nyuma yo kuririmbira ababyitabiriye.
Burna Boy uciye aka gahigo, asanzwe n’ubundi yarafite agahigo ko kuba yaratwaye igihembo cya Grammy Awards mu 2021. Ku rubyiniro rw’ibi birori azahahurira n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Beyoncé, Dua Lipa, Billie Eillish, Olivia Rodrigo n’abandi.