SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa wa RGB yasabye Abanyamadini kurushaho kubera maso abakirisitu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa wa RGB yasabye Abanyamadini kurushaho kubera maso abakirisitu
Andi makuru

Usta Kayitesi Umuyobozi Mukuru wa wa RGB yasabye Abanyamadini kurushaho kubera maso abakirisitu

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: January 21, 2024
Share
SHARE

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi, yasabye Abanyamadini kurushaho kubera maso abakirisitu, babarinda abavugabutumwa badutse bavuga ibihabanye n’Ijambo ry’Imana bishobora gusenya Umuryango Nyarwanda bidasize n’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama 2024 ubwo yari yitabiriye Umuhango w’Ihererekanyabubasha w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero ya Gikirisitu agize umuryango wa FOBACOR (Forum of Born Again Churches and Organisations in Rwanda).

Wabereye mu Karere ka Kicukiro kuri New Life Bible Church, witabiriwe n’abayobozi b’amatorero agize uyu muryango uko ari 62 agize iri huriro rya FOBACOR rihuza amatorero y’abavutse ubwa kabiri.

Pasiteri Sengoga Joel usanzwe ayobora Itorero Divine and Destiny Church, ni we wayoboraga iri huriro mu gihe cy’imyaka ine akaba yahererekanije ububasha na Rev. Dr . Charles Mugisha wa New Life Bible Church.

Rev. Dr . Charles Mugisha na komite ye, biyemeje gukomereza aho bagenzi babo bari bageze mu kunoza umurimo w’Imana mu Itorero rya Kirisito no kwita cyane ku kwigisha abashumba ibijyanye n’imiyoborere myiza y’amatorero.

Yagize “Muri iki gihe dutowe dufite akazi kenshi cyane cyane ko kwigisha ubuyobozi bw’amatorero nk’uko Leta yasabye ko Umuyobozi w’Itorero agomba kuba abifitiye Impamyabumenyi

Umuyobozi ucyuye igihe, Joel Sengoga, yagaragaje ko bimwe mu bibazo bahuye nabyo ari uburyo bw’ivugabutumwa rikorera ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko nka Youtube rikoreshwa nabi bikitirirwa abakozi b’Imana muri rusange.

Yasabye abamusimbuye ko bazashyira imbaraga mu guhugura no gucyaha bene abo.

Umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kayitesi, yasabye abanyamadini kurushaho kuba maso, barinda abakisiritu abavugabutumwa badutse bavuga ibihabanye n’Ijambo ry’Imana bishobora gusenya umuryango nyarwanda bidasize n’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Abanyamadini bandi mukwiye kwigira kuri Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’umuntu muhereza uruhimbi ngo yigishe umukumbi w’Imana ijambo ryayo. Nk’uko Padiri atabyitwa atarabyigiye cyangwa ngo hagire uwigisha ivangiri atari Padiri ni ko namwe mukwiye kwitondera abo muhereza kwigisha ijambo ry’Imana kuko iyo murihaye umuntu udafite ubumenyi ashobora kugaburira umukumbi ibyanduye kandi bikagira ingaruka mu guhungabanya umuryango Nyarwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko 2024 ari umwaka wa 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yemeza ko muri iyo myaka inzego zose z’igihugu cy’u Rwanda zateye imbere harimo amadini n’amatorero.

Dr.Usta Kayitesi yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’umunyarwanda, aho bashyira imbaraga mu burezi bishyurira abana amashuri ndetse banayubaka batirengagije ubuzima n’ibindi bice bitandukanye mu bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere igihugu cy’u Rwanda cyifuza.

RDC : Sosiyete icukura amabuye y’abashinwa irashinjwa kwangiza agace kari m’ Umurage w’isi wa UNESCO
Umugabo yapfiriye muri ‘lodge’ nyuma  Yo kumara iminsi itatu atera akabariro
Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana
Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare
#Kwibuka 29 :Tariki 11 Mata 1994: Ingabo za Loni zatereranye Abatutsi bari bahungiye ETO Kicukiro
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ivip9 Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Electronic Casino With Free Signup Bonus Real Money Ie 2023

November 24, 2020

Spin Spirit Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Online Casinos With Easy Withdrawal

May 28, 2024
Andi makuru

Abanyeshuri bo muri Umbrella TVET School bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

March 17, 2024

Are Top Online Pokies And Casinos Open

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?