King James yatangiye urugendo rwo gufasha umusore ukizamuka mu muziki witwa Manick Yani bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka itanu, ndetse barateganya gushyira hanze indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Akayobe’.
Amazina y’uyu musore ni Manigabe Delphin, afite imyaka 21 y’amavuko. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Iyo muganiriye asobanura ko yatangiye umuziki mu 2017 yiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yisanze muri korali y’aho yigaga mu Karere ka Rutsiro.
Mu 2022, uyu musore wari waratangiye guca amarenga y’uko yavamo umuhanzi, yabonye umuterankunga bemeranyije gukorana mu gihe cy’umwaka umwe.
Muri icyo gihe, Manick Yani yakoze indirimo eshatu zirimo Kabaye, Torera na Ibubu yakoranye na Jowest.
Nyuma y’izi ndirimbo, baje guhagarika amasezerano, bituma amara igihe kinini adakora umuziki kuko nta bushobozi yari afite.
Ati “Nari naracitse intege, nureba urasanga naherukaga gusohora indirimbo mu mezi atandatu ashize. Numvaga bizangora kwikorana umuziki kuko ntumvaga ko nasohora izitari no ku rwego rw’izo nakoraga mbere.”
Icyakora nk’umuhanzi ufite impano imukirigita, yakundaga kujya muri studio agakora indirimbo ntazisohore.
Yigiriye inama yo gufata indirimbo yise ‘Akayobe’ yari yakoreye muri Country Records, ayifata amashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko mu buryo bwo kwishimisha.
Aya mashusho yakiriwe neza n’abantu batandukanye batangira kuyasubiramo, aza no kugera kuri King James.
Ati “King James ni umuhanzi nakundaga cyane ndetse nkaba umufana w’umuziki we. Icyakora ntabwo nigeze ntekereza ko habaho impamvu ituma tuvugana, rero rwose naratunguwe.”
Nyuma yo kuganira na King James, baje kwemeranya guhera ku mushinga wo gukorana indirimbo ‘Akayobe’ bateganya gushyira hanze mu minsi mike iri imbere.
Nubwo bavuganaga kenshi, Manick Yani yarinze agera ku munsi wo gufata amajwi y’iyi ndirimbo ataremera ko uwo bavugana ari King James.
Ati “Ku munsi wo kuyikora hari ukuntu King James yatinzeho nk’isaha ntangira kwibaza ko naba naratuburiwe, icyakora nza kubona arahageze. Icyakora ntabeshye nemeye ko ibyo mbona aribyo ari uko numvise aririmba.”
Nyuma yo gukorana indirimbo na King James yamwemereye kumufasha mu muziki.
Manick Yani avuka mu muryango w’abana batandatu, ni uwa kabiri muri bo. Ni mubyara wa Yvanny Mpano, umwe mu bahanzi bamaze igihe bagerageza gufatisha izina mu muziki w’u Rwanda.