Umuhanzi Mazimpaka Patrick izina ry’ubuhanzi akaba Karabokimana uzwiho kubana n’ubumuga bw’uruhu ni umuhanzi uri kugaragaza ubuhanga muri iyi minsi yishimiye kubona inzu ifasha abahanzi igiye kumufasha kuzamura impano ye yitwa King Studio .
Uyu muhanzi mu kiganiro kihariye yagiranye na Ahupa Radio yadutangarije byinshi ku buzima bwe ndetse no ku muziki we amazemo igihe gito akorana ndetse n’inzira zigoranye yagiye anyuramo muri uru rugendo rwe rwa muzika .
Ubusanzwe Karabokimana Patrick ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe akaba yaravukiye mu karere ka Gasabo akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2012 mu kwezi kwa Gatatu aho yatangiriye muri studio yabaga kimironko .
Yakomeje avuga ko kuva muri 2012 kugeza ubu kuba atarabashije guhita amenyekana cyane ari ibisanzwe ku bahanzi harimo ikibazo cy’ubushobozi bikaba biri mu bintu byatumye atamenyekana mu gihe abandi bahanzi iyo babonye ubufasha nk’inzu zibafasha bituma babasha kugera aho bifuza haba kuri radio ndetse na televiziyo bikabahesha gutuma babona ibiraka ndetse bakanakundwa mu gihe zimwe mu ndirimbo afite zisaga 30 izamenyekanye ari nkeya ariko harimo indirimbo yakoranye na Clarisse Karasira akaba amushimira uruhare yagize mu kumufasha akemera ko bakorana indirimbo .
Uyu mugabo yadutangarije ko izina Karabokimana yaryiyise nyuma yo kwisanga yaravutse afite ubumuga bw’uruhu we n’umuvandimwe we akaba abifata nkuko kugira ngo yisange afite buriya bumuga kwari igihsaka kw’Imana kugira ngo nawe anezerwe n’ubuzima yisanzemo kandi akaba yarabyishimiye cyane .
Ku bijyanye no kuba muri iyi minsi bivugwa ko yaba yarabonye studio izajya imufasha gukora ibihangano bye yitwa King Studio yadusubije ko ari ibyishimo byinshi kuri we kuko kuva mu mpera z’umwaka ushize yabonye abagiye kuzajya bamufasha mu muziki we kandi kana yizeza abakunzi be ko ubu agiye kubereka ko ari umuhanzi w’igitangaza kuko uko yavutse byaonyine byatuma abakunzi ba muziki nyarwanda bazajya bajya kumurebera icyo .
Ku ruhande rwa King Studio umwe mu bashinzwe ibikorwa by’abahanzi yadutangarije ko bifuje gukorana na Karabokimana Patrick nyuma yo kubona ko afite Impano ikomeye kandi yakomeje gusigazwa inyuma kubera ubushobozi buke,ubu akab aricyo gihe kugira impano ye bayizamure mu buryo bwose bushoboka kugira umuziki we ukomeze ugere ku bakunzi be .