SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nifuje gukorera igitaramo mu Rwanda kuko ni mu rugo ;Umuramyi Bigirimana Fortran
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nifuje gukorera igitaramo mu Rwanda kuko ni mu rugo ;Umuramyi Bigirimana Fortran
Andi makuru

Nifuje gukorera igitaramo mu Rwanda kuko ni mu rugo ;Umuramyi Bigirimana Fortran

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/12 at 4:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuramyi Fortran Bigirimana uri i Kigali mu Rwanda, yateguje igitaramo azahuriramo na Couple y’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, James na Daniella,
bafitanye amateka akomeye.

Umuramyi Bigirimana Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu gihugu cy’u Bufaransa hamwe n’umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira abanya-Kigali nyuma yo gukora igitaramo cyahesheje umugisha abanya-Canada.

Mu kiganiro Fortran yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2024, yatangaje ko uyu mushinga yise ‘Birakwumvira Live Recording Experience,’ hashize imaze imyaka ibiri Imana iwushyize ku mutima we.

Mu gihe iki gitaramo kibura umunsi umwe gusa ngo kibe, uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki yatangaje ko nta mpungenge abantu bakwiiye kugira batekereza ko yaba yaratinze kukimenyekanisha, kuko Imana yamutegetse kugikora ku giti cye bitabaye ngombwa ko hiyambazwa abaterankunga nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Fortran kandi yahumurije abanyarwanda bose bahangayikishijwe n’uko azaririmba indirimbo z’Igifaransa gusa ntibibone mu gitaramo cye, avuga ko indirimbo zose azakora ziri mu ndimi bisangamo arizo Ikinyarwanda n’Ikirundi.

Yafashe umwanya avuga ku buzima bukomeye yaciyemo bwo kubura ababyeyi akiri muto cyane, ndetse n’imvune ikomeye yagize byamuviriyemo no kwisabira urupfu bitewe n’uko ubuzima bwari bumushaririye cyane. Avuga ko ubwo yari ari mu bitaro, ari bwo Imana yamusuye ikamuha umuhamagaro agenderaho uyu munsi.

Uyu muramyi ukunze gukoresha amagambo yuzuyemo ihumure, yasobanuye ko aba ashishikajwe no gusubizamo abantu ibyiringiro kuko yanyuze mu bihe bibi azi n’uko biryana.

Yaboneyeho no gusobanura ko kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu kuko adashaka ko kwishyura byaba imbogamizi kuri bamwe, atangaza ko yashyizeho itike y’ibihumbi 20Frw ku bantu bifuza gutera inkunga igitaramo cye yise ‘Birakumvira.’

Uyu muramyi yiseguye ku banyarwanda kuko atashoboye kuzana n’umuryango we bitewe n’ingendo yari amazemo iminsi ndetse n’izindi gahunda z’ubuzima bafite mu Bufaransa.

Daniella wageze kuri Home Free Hotel ahaberaga ikiganiro n’itangazamakuru akerewe ku bw’impamvu z’umuryango, yavuze ko Fortran arenze kure umuvandimwe kuri bo, bityo ko biteguye kumushyigikira cyane mu gitaramo cye.

Fortran yavuze ko itsinda rya James na Daniella babaye inshuti ze cyane, ari nayo mpamvu aribo yahisemo gukorana nabo bitewe n’uko nawe yabafashije cyane mu bitaramo baherutse gukorera i Burayi bigatuma nabo bifuza kumushyigikira cyane.

Fortran Bigirimana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Azonyambika,’ ‘Ntaco Nzoba,’ ‘Birakumvira’ yafatanyije na Adrien Misigaro, ‘Amahoro’ n’izindi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church, kigatangira ku isaha y’i Saa Kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Dr. Paul Gitwaza afata nk’inshuti ndetse n’umukozi w’Imana ko kubaha nk’uko yabihamirije inyaRwanda.com

Agiye gukora iki gitaramo mu ntangiriro za 2024 nyuma y’uko gisubitswe kuko cyagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize ku ya 10 Ukuboza 2023, kikaririmbwamo n’abahanzi batandukanye barimo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi n’abandi.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 12, 2024 January 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ingabo za Gen. Abdel Fattah Burhan zigaruriye Khartoum yose

March 27, 2025
Imyidagaduro

Davido yatangaje uko yamenye ko akomoka mu muryango w’abaherwe akiri muto

January 15, 2024
Imikino

Amavubi yatsinze Super Eagles 2-1 abura amahirwe yo kwitabira AFCON 2025

November 18, 2024
Imikino

“Tuzajya muri Qatar gukina n’amakipe yaho” – Umutoza wa APR BBC

January 20, 2024
Andi makuru

AFC/M23 yaburiye ingabo za FRDC nizongera kugaba ku baturage ba Walikale

April 4, 2025
Andi makuru

Abantu 59 baguye mu nkongi y’Umuriro yibasiye akabyiniro muri Macedonia

March 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?