Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izaba igaruka kuri uyu wa Gatanu aho yari imaze ukwezi idakinwa kubera ibiruhuko byakurikiye imikino ibanza hakiwa imikino y’umunsi wa 16 wayo.
Umwe mu mikino itegerejwe ni uwo Rayon Sports izakiramo Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium ndetse ni wo uzabimburira iyindi yose y’Umunsi wa 16.
Ikipe ya Rayon Sports ikaba yagaruye Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb mu gihe yitegura guhura na Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama.
Amakuru meza avugwa muri Gikundiro ni igaruka ry’Umunye-Congo Nzinga Luvumbu Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb, bombi bakoze imyitozo ku wa Gatatu nyuma yo kuva mu biruhuko.


Iyi kipe iracyategereje abakinnyi batatu b’Abanya-Uganda; Umunyezamu Simon Tamale na ba Rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Bbaale bagiye iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru ariko bakaba bataragaruka mu Rwanda bivugwa ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru baba bataragera mu nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.
Kuri uyu mukino wa Gasogi United, Rayon Sports izaba yagaruye Nsabimana Aimable na Mitima Isaac batakinnye imikino iheruka kubera imvune, ni mu gihe abakinnyi bashya barimo Alon Paul Gomis n’Umunyezamu w’Umunya-Sénégal, Khadime Ndiaye, bombi babonye ibyangombwa byo gukina.
Aruna Mussa Madjaliwa umaze amezi atatu adakina na Alsény Camara Agogo wavunitse nyuma y’iminsi mike asinyiye Rayon Sports, bombi bakaba barimo gukorera imyitozo ku ruhande mu gihe bari gushaka uko bamera neza.
Mvuyekure Emmanuel witabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yari ifite imikino ya gicuti muri iyi minsi irimo uwo yatsinzwemo na Algeria ibitego 4-0, ntazagaragara kuri uyu mukino wo ku wa Gatanu.
Rayon Sports igiye gusubukura Shampiyona itaratangaza umutoza uzafatanya na Mohamed Wade mu gihe kandi itarabona umusimbura wa Samuel Mujabi Kawalya watozaga abanyezamu, wirukanywe ku wa Mbere.
Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27.
Gasogi United zizahura, iri ku mwanya wa munani n’amanota 18, mu bakinnyi bashya yongereyemo harimo Umurundi Adolphe Hakizimana wavuye muri Musongati FC, mu gihe yatandukanye n’abarimo Ishimwe Kevin na Kwizera Aimable.

Nta wundi mukino Rayon Sports yakinnye kuva inganyije na Kiyovu Sports ku wa 12 Ukuboza mu gihe Gasogi United yakinnye imikino ibiri na Tsinda Batsinde mu Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro ndetse inganya na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino wa gicuti.