SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibivugwa muri Rayon Sports igomba gucakirana na Gasogi United!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ibivugwa muri Rayon Sports igomba gucakirana na Gasogi United!
Imikino

Ibivugwa muri Rayon Sports igomba gucakirana na Gasogi United!

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/11 at 11:36 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
Youssef Rharb na we ashobora kwifashishwa ku mukino wa Gasogi United nyuma yo kuva mu biruhuko
SHARE

 

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izaba igaruka kuri uyu wa Gatanu aho yari imaze ukwezi idakinwa kubera ibiruhuko byakurikiye imikino ibanza hakiwa imikino y’umunsi wa 16 wayo.

Umwe mu mikino itegerejwe ni uwo Rayon Sports izakiramo Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium ndetse ni wo uzabimburira iyindi yose y’Umunsi wa 16.

Ikipe ya Rayon Sports ikaba  yagaruye Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb mu gihe yitegura guhura na Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama.

Amakuru meza avugwa muri Gikundiro ni igaruka ry’Umunye-Congo Nzinga Luvumbu Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb, bombi bakoze imyitozo ku wa Gatatu nyuma yo kuva mu biruhuko.

Luvumbu Heritier yakoranye imyitozo n’abandi ku wa Gatatu
Youssef Rharb na we ashobora kwifashishwa ku mukino wa Gasogi United nyuma yo kuva mu biruhuko

Iyi kipe iracyategereje abakinnyi batatu b’Abanya-Uganda; Umunyezamu Simon Tamale na ba Rutahizamu Joackiam Ojera na Charles Bbaale bagiye iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru ariko bakaba bataragaruka mu Rwanda bivugwa ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru baba  bataragera mu nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo.

Kuri uyu mukino  wa Gasogi United, Rayon Sports izaba yagaruye Nsabimana Aimable na Mitima Isaac batakinnye imikino iheruka kubera imvune, ni mu gihe abakinnyi bashya barimo Alon Paul Gomis n’Umunyezamu w’Umunya-Sénégal, Khadime Ndiaye, bombi babonye ibyangombwa byo gukina.

Aruna Mussa Madjaliwa umaze amezi atatu adakina na Alsény Camara Agogo wavunitse nyuma y’iminsi mike asinyiye Rayon Sports, bombi bakaba barimo gukorera imyitozo ku ruhande mu gihe bari gushaka uko bamera neza.

Mvuyekure Emmanuel witabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yari ifite imikino ya gicuti muri iyi minsi irimo uwo yatsinzwemo na Algeria ibitego 4-0, ntazagaragara kuri uyu mukino wo ku wa Gatanu.

Rayon Sports igiye gusubukura Shampiyona itaratangaza umutoza uzafatanya na Mohamed Wade mu gihe kandi itarabona umusimbura wa Samuel Mujabi Kawalya watozaga abanyezamu, wirukanywe ku wa Mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27.

Gasogi United zizahura, iri ku mwanya wa munani n’amanota 18, mu bakinnyi bashya yongereyemo harimo Umurundi Adolphe Hakizimana wavuye muri Musongati FC, mu gihe yatandukanye n’abarimo Ishimwe Kevin na Kwizera Aimable.

Myugariro Hakizimana Adolphe yasinye imyaka ibiri muri Gasogi United

Nta wundi mukino Rayon Sports yakinnye kuva inganyije na Kiyovu Sports ku wa 12 Ukuboza mu gihe Gasogi United yakinnye imikino ibiri na Tsinda Batsinde mu Ijonjora ry’Ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro ndetse inganya na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino wa gicuti.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 11, 2024 January 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

African Public Procurement Network’s 4th General Assembly in Kigali Sets Path to Sustainable Economic Resilience Across Africa

November 11, 2024
Utuntu n'utundi

RDC: Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi

January 10, 2024
Andi makuru

RBC yatangaje ko hari abagihura n’ihungabana bitewe n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi

April 4, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze mu Bwongereza aho yitabiriye iyimikwa ry’Umwami Charles wa III

May 4, 2023
Imyidagaduro

Miss Kalimpinya yanyuzwe no kuba Lewis Hamilton yishimiye ibikorwa bye

June 15, 2023
Imyidagaduro

Kim Kardashian yaguze umukufi w’umusaraba wambarwaga na Princess Diana akayabo ka Miliyoni 200 z’amanyarwanda

January 19, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?