Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, yagaragaje ibyaranze umunsi we wa mbere yo gukora impanuka kubera gutwara imodoka yasinze, agaragaza ko yari amaze amasaha arenga 14 ahinduranya utubari, anywa iza yose n’inshuti ze.
Yabigaragaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro amarushanwa yise Sober Club Competition muri Kaminuza y’u Rwanda, agamije gutera inkunga abana bafite imishinga igamije gukangurira urubyiruko kureka kwijandika mu biyobyabwenge.
Yagaragaje ko ubwo yari umudepite atakundaga kunywa inzoga mu minsi y’akazi ariko byagera mu minsi isoza icyumweru agakuramo ikirarane ariko akabikora rwihishwa ku buryo abadepite bagenzi be batabashaga kubibona.
Icyo gihe hari ku wa 11 Ugushyingo 2023 ubwo hari ku wa Gatanu. Hari habaye inama y’abayobozi bakuru n’ababungirije ba za komisiyo zitandukanye mu Nteko, inama atari yatumiwemo, uba umwanya we wo kujya gukanda agasembuye ntakimwirukansa.
Mbonimana ati “Icyo gihe hari ubwo njya mvuga ngo iyaba iyo nama narayitumiwemo ntibyari gushoboka ariko ku rundi ruhande nkavuga ko cyari cyo gihe, kuko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. N’ubusanzwe narasindaga ariko hariya nari nakabije.”
Uwo munsi kuva saa tanu z’amanywa, Dr Mbonimana n’inshuti ze bazengurutse utubari twinshi two mu Mujyi wa Kigali bavanga inzoga, nyuma mu ma saa saba z’ijoro batangira gutekereza gutaha.
Ati “Igihe cyo gutaha [ku basinzi] ni cya kindi nta muntu n’umwe uba usigaye mu kabari. Inshuti yanjye yarambwiye ngo nyicyure. Nagombaga kuyijyana mu Busanza nanjye nkagaruka ku Kicukiro aho ntuye ubu.”
Bijyanye n’uko uyu wahoze ari umudepite yari yaborewe, inshuti ye yabonye uburyo yandikaga umunani, imusaba kuryama aho inzoga zikabanza kumuvamo, ariko undi amwibutsa ko uwo avuga ari umudepite ufite ikarita y’ubudahangarwa “imwe wereka umupolisi agahita ava mu nzira ugakomeza.”
Yanze kumvira inshuti ye bari basangiye kuva mu gitondo cy’umunsi wari wabanje, yimeza kwishora mu muhanda muri ayo ma saa munani y’igicuku, ibintu avuga ko byagombaga gutuma anahasiga ubuzima kuko imihanda yagendagamo yari iy’igitaka, imwe biba bigoye gutwaramo n’iyo umuntu ari muzima.
Ntibyaciye kabiri za mpungenge inshuti ye yari ifite zabaye impamo, Dr Mbonimana imodoka ayihirika munsi y’umuhanda, mu muferege, abamotari bamwe batangira kumunyuraho abandi bakamutabara ari na bwo bahamagara Polisi y’Igihugu.
Polisi imaze kuhagera yasanze yabaye ibyatsi, atazi aho ari, adashobora no gukoresha ya karita y’ubudahangarwa atangira guterana amagambo na bo ari na ko atera amahane, ababwira nabi, bimwe bya ““I have talked, I’ve finished, the plot is over”.
Ati “Iyo utangiye rero gutera amahane bariya bahungu na bo bakwereka ubushobozi n’ububasha bafite. Icyo gihe murabyumva ko byari byageze ku wundi munsi. Banyambitse amapingu banjyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busanza.”
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerard Mpayimana, yamenye ko uyu mudepite yatawe muri yombi, yiyemeza kuza kumwitwarira ubwe amuzana ku Cyicaro Gikuru cy’iri shami giherereye ku Muhima.
Bwari bumaze gutandukana ari mu masaha ya mu gitondo, ACP Mpayimana amubwira ko agomba kwishyura amande y’ibihumbi 150 Frw agataha, ariko amwereka ko imodoka yo yagombaga gusigara hagakorwa iperereza, ibyafashe nk’amasaha umunani hanyuma baramurekura aragenda.
Nyuma ngo yatangiye kubona amashusho n’amafoto ye ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga yasinze, abayobozi batandukanye batangiye kumuvugaho, iryo joro afata mudasobwa atangira kwandika ibaruwa isezera ku budepite, ayijyana mu Nteko ku wa mbere ubwo hari ku wa 14 Ugushyingo 2023.
Dr Nzabonimana kandi agaragaza ko icyo cyemezo yagishimangiye nyuma y’igihe “kitari gito” avugana na Perezida Kagame, aho Umukuru w’Igihugu yamaze umwanya amuha ubutumwa bw’ihumure ndetse anamugira inama zitandukanye, akavuga ko ari ikintu gikomeye azahora azirikana muri uru rugendo rw’ubuzima akomeje.
Atanga inama ku rubyiruko rwibwira ko kunywa inzoga ari byo byarukura mu bibazo, akagaragaza ko ari imyumvire idafite ishingiro, akarusaba kwirinda ikigare, guhora rwiga, kwiha intego zihamye, kudaheranwa n’ibibazo, guhitamo inshuti nziza, kwishakamo impano, kwiyitaho, guhora rushaka kumenya, kugana muganga igihe rusumbirijwe no gukorera ejo hazaza habo.
Muri uwo muhango wo gutangiza amarushanwa yise Sober Club Competition wari witabiriwe kandi Umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Dr Ignace Gatare washimiye cyane Dr Gamariel Mbonimana ku buhamya bwiza yahaye abanyeshuri ba kaminuza y’U Rwanda kuko ari inkunga ikomeye ku rubyiruko rwo muri iyi minsi rusigaye rwishora mu businzi n’ibindi bijyana nabwo .