Tiwa Savage yareze Davido kuri Polisi ya Nigeria amushinja kumutera ubwoba no gushaka kumugirira nabi, nyuma yo gutambutsa amafoto ari kumwe ka Sophia Momodu wabyaranye n’uyu muhanzi.
Mu ibaruwa ndende bivugwa ko uyu muhanzikazi yandikiye Polisi y’Umujyi wa Lagos muri Nigeria, yavuze ko akomeje kwakira ubutumwa bumutera ubwoba ko ashobora kugirirwa nabi na Davido.
Tiwa Savage avuga ko intandaro y’ibi byose, yaturutse ku mafoto yatambukije kuri Instagram Story tariki 23 Ukuboza 2023, ari kumwe na Sophia Momodu wabyaranye na Davido, uyu muhanzi ngo ntiyabyakira neza.
Nyuma yo kutabyakira neza, David Adeleke wamamaye nka Davido, ngo yahise yegera umwe mu bari hafi Tiwa Savage amubwira ko atishimiye kumubona ari kumwe na Sophia wagiye amwandagaza mu bihe bitandukanye.
Davido ngo yabwiye uwo mugabo bakorana ariko akanakorana na Tiwa Savage ko akwiriye kugira inama uyu muhanzikazi, agahagarika umubano afitanye na Sophia wamubyariye imfura, bitaba ibyo akazagira ikibazo.
Tiwa Savage acyumva ubu butumwa yandikiye Davido, amwibutsa ko atagenga amahitamo y’abo bakwiye kumenyana no kugendana ku buryo yamutegeka kurekana na Sophia, undi ararakara cyane abwira uwo bakorana ko Tiwa akwiye kwitonda mu gihe ari mu Mujyi wa Lagos kuko ashobora kumugirira nabi.
Tiwa yahise yandikira Polisi ku wa kabiri, tariki 9 Mutarama 2023, mu rwego rwo kwishinganisha kuko yatangiye kwakira ibikangisho atekereza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe, n’ubw’abo bakorana.
Tiwa Savage na Davido bahoze ari inshuti magara, baherutse guhagarika gukurikirana ku rubuga rwa Instagram, ndetse Tee Bills wabyaranye na Tiwa Savage yibasira Davido cyane amushinja gusuzugura uyu mugore ndetse ahigira kumwihoreraho.
Tee Bills wabaye umugabo wa Tiwa Savage yahise atangaza ko Davido yirengagije umwana we w’imfura Imade Adeleke kandi ari mu bahanzi binjiza agatubutse ku Mugabane wa Afurika.