Nyuma y’iminsi Mike The Ben arushinze na Pamella ibyshimo bikomeje kuba byinshi mu rugo rwabo aho kuri uyu munsi the Ben yagize isabukuru y’amavuko .
Uwicyeza Pamella yafashe umwanya yibutsa Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ko ari we mugabo yari yarasengeye, amusabira imigisha myinshi anongera kumusezeranya ko azaba ahari mu bihe byose.
The Ben yabonye izuba ku wa 09 Mutarama 1987, aho maze imyaka 37 kuri iyi isi muri iyo myaka yose itagera ku kwezi ni yo amaze ashinze urugo aho yeretse ibirori by’akataraboneka imiryango n’abakunzi be mu Kuboza 2023.
Uwicyeza Pamella bakiri mu kwa buki yamuteye imitoma idasanzwe, amwifuriza isabukuru nziza ati”Umunsi mwiza w’amavuko mugabo wanjye w’igikundiro, hamwe na we Isi ihinduka ijuru, nkunda kugukunda. Warakoze kumbera inshuti magara no kureka nkaba uwo nifuza mu nzira zose.”
Yongeraho ati”Nta muntu utagira inenge ariko kuri njye ntekereza uri umuziranenge, uri uwo nasengeye, ntewe amatsiko no kuzasazana na we. Ntewe ishema nawe kugeza ku iherezo mukundwa.”
Uwicyeza Pamella akaba yarabonye izuba we ku wa 31 Mutarama 2000, muri iyo myaka igera kuri 5 ayimaze ari mu munyenga na The Ben,umuhanzi w’ikimenyabose kuko aba bombi batangiye kugarukwaho mu rukundo mu mpera za 2019.
Umwaka wa 2021 wasize The Ben yambitse impeta Pamella mu buryo bunejeje, uwa 2022 usiga basezeranye imbere y’amategeko, ni mugihe ku wa 15 Ukuboza 2023 aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa kw’aba bombi.
Maze ku wa 23 Ukuboza 2023 basezerana kubana imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante maze bakirira imiryango yabo inshuti na bamwe mu bakunzi babo mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.
https://www.instagram.com/p/C12yNnysmlz/