SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Madamu Mushikiwabo yakiriwe mu biro na Col Doumbouya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Madamu Mushikiwabo yakiriwe mu biro na Col Doumbouya
Andi makuru

Madamu Mushikiwabo yakiriwe mu biro na Col Doumbouya

Ahupa Radio
Last updated: 2024/01/10 at 11:09 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya, kuri uyu wa 8 Mutarama 2024 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Col Doumboua na Mushikiwabo wari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri OIF, baganiriye ku buryo uyu muryango uzashyigikira gahunda ya Guinée iganisha ku kuva mu miyoborere y’inzibacyuho.

Ibi Mushikiwabo yari yarabisezeranyije Doumbouya muri Nzeri 2023, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Doumbouya yagize ati “Nk’uko yari yabivugiye i New York mu Nteko Rusange ya UN iheruka, yashimangiye uruhare rw’umuryango Francophonie wo guherekeza Guinée mu bihe by’inzibacyuho.”

  





Colonel Doumbouya yakiriye Louise Mushikiwabo

9-01-2024 – saa 11:09,  Jean de Dieu Tuyizere

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Colonel Mamadi Doumbouya, kuri uyu wa 8 Mutarama 2024 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Col Doumboua na Mushikiwabo wari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri OIF, baganiriye ku buryo uyu muryango uzashyigikira gahunda ya Guinée iganisha ku kuva mu miyoborere y’inzibacyuho.

Ibi Mushikiwabo yari yarabisezeranyije Doumbouya muri Nzeri 2023, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Doumbouya yagize ati “Nk’uko yari yabivugiye i New York mu Nteko Rusange ya UN iheruka, yashimangiye uruhare rw’umuryango Francophonie wo guherekeza Guinée mu bihe by’inzibacyuho.”

Ibiro bya OIF na byo byemeje ko Mushikiwabo yaganiriye na Doumbouya ku iyubahirizwa y’ingengabihe igana ku gusubiza Guinée mu butegetsi bushingiye ku matora, ariko ko hari n’imbogamizi.

Mushikiwabo yaboneyeho kwihanganisha abagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bukuru bw’ibikomoka kuri peteroli mu gace ka Kaloum, muri Conakry tariki ya 18 Ukuboza 2023.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 10, 2024 January 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Abakunda bateguriwe Ijoro ry’amateka mu Rukundo rwabo

February 8, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yashimangiye ko AI ari ingenzi mu iterambere ry’Afurika

April 3, 2025
Andi makuru

Benjamin Netanyahu ntiyemeranya na Emmanuel Macron nyuma yo gusaba ibihugu kudafasha Israel

October 7, 2024
ImyidagaduroIyobokamana

Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3

November 13, 2024
Imikino

“Tuzajya muri Qatar gukina n’amakipe yaho” – Umutoza wa APR BBC

January 20, 2024
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yifurije Eid Il Fitri nziza Perezida wa Repubulika n’abayisilamu bose bo mu Rwanda

March 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?