SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umwami wa Jordanie yasuye Urwibutso Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umwami wa Jordanie yasuye Urwibutso Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo
Andi makuru

Umwami wa Jordanie yasuye Urwibutso Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/08 at 12:34 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama ku munsi wa kabiri w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda.

Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein yaherekejwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Umwami Abdullah II yavuze ko ibyo yaboneye ku rwibutso rwa Kigali, ari ikimenyetso cy’uburyo iteshagaciro ry’ikiremwamuntu no kwigira ntibindeba kw’amahanga, byashyize mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane kugeza bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Ibyo u Rwanda rwanyuzemo ni isomo kuri twebwe, ritwereka ko tugomba kurwanya iteshagaciro ry’ikiremwamuntu ari naryo rihembera amacakubiri. Amateka mwanyuzemo, ni isomo kuri twese.”

Umwami kandi yashimye imbaraga abanyarwanda bakoresheje bongera kubaka igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside.

Yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo Isi muri iki gihe, igafata ingamba zigamije gukemura amakimbirane aho kuyahembera cyangwa kuyashyigikira.

Yatanze urugero rw’intambara imaze iminsi muri Gaza, aho abasaga 30 000 bamaze gupfa biganjemo abagore n’abana.

Umwami Abdullah II yavuze ko Isi ikeneye gufata ingamba, igashaka umuti amazi atararenga inkombe.

Ati “Abana bamaze gupfa ku bwinshi muri Gaza kurusha mu yandi makimbirane yaba yarabayeho ku Isi umwaka ushize. Abagize amahirwe bakarokoka, bapfushije umubyeyi umwe cyangwa bombi., ni igisekuru cy’abana b’impfubyi tugiye kugira.”

“Mu gihe hadashatswe igisubizo gishingiye ku kubaho kw’ibihugu bibiri, Isi izakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye kubera kunanirwa gukemura aya makimbirane.”

Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuba isomo rikomeye, ry’uko kudatabarira igihe ari ubufatanyacyaha.

Ati “Ibyabereye hano bitwigisha ko kwibuka ari ingenzi . Dukwiriye kubanza kwemera ubugome bwabaye mbere yo gutangira kubaka inzira iganisha ku mahoro.Bitwigisha kandi ko kwigira ntibindeba ntaho bitaniye n’ubufatanyacyaha.”

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein yasobanuwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo Jenoside yahagaritswe, u Rwanda rukongera kubakwa hashyizwe imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussen kandi yunamiye anashyira indabyo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali.

 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 8, 2024 January 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

May 6, 2025
Andi makuru

Abantu 1350 muri Palestine bamaze gupfa nyuma y’ibitero bikomeye bya Israel

October 12, 2023
Imikino

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

May 15, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yakebuye urubyiruko rwiharaje kwambara Ubusa

January 19, 2025
Andi makuru

Rubavu :Abamotari basabwe kwirinda amakosa abashora mu mpanuka

December 11, 2024
Imikino

Euro 2024: N’Golo Kanté yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

May 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?