SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kiyovu Sports: Imyitozo yatangiwe n’abakinnyi mbarwa!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Kiyovu Sports: Imyitozo yatangiwe n’abakinnyi mbarwa!
Imikino

Kiyovu Sports: Imyitozo yatangiwe n’abakinnyi mbarwa!

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/04 at 7:57 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona iri kumwe n’abakinnyi bane bo mu ikipe ya mbere, mu gihe abandi batandatu baturutse mu y’abatarengeje imyaka 20.

Iyi myitozo yabaye ejo hashize  ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium yitabirwa n’abakinnyi 10. Yaranzwe n’ubwitabire buri hasi cyane bw’abakinnyi bo mu ikipe ya mbere kuko abayikoze ari Kapiteni Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Nsabimana Denny na Twahirwa Olivier uzwi nka Timbo.

Nyuma y’imyitozo, Umutoza wa Kiyovu Sports, Bipfubusa Joslin yatangaje ko ubu bwitabire bucye bwatewe n’uko abakinnyi bamenyeshejwe batinze.

Yagize ati “Ubusanzwe umunsi wa mbere uragora mu makipe yose ndetse n’abakinnyi bamwe bari i Burundi abandi mu ntara. Natumiye abakinnyi bo muri ‘Junior’ kugira ngo ndebe ko hari abo nazamura mu ikipe ya mbere.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abakinnyi bashya ndetse yibanze mu myanya y’abataha izamu ndetse n’abugarira.

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier yavuze ko ibibazo bafite biri mu byatumye batangira imyitozo ari bake.

Ati “Ibibazo birahari ntabwo byabura kandi kuva twajya mu biruhuko ntacyo turavugana n’ubuyobozi. Nibyo twatangiye turi bake ariko uko ibibazo bizagenda bikemuka n’abandi bazaza.”

Mu butumwa yahaye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yagize ati “Bakwegera ikipe bakagira icyo baganira n’abakinnyi, mbese tugafata ingamba z’imikino yo kwishyura kuko ntabwo iba yoroshye.”

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ari mu bakinnyi bo mu ikipe ya mbere bakoze imyitozo
Muri rusange imyitozo yakozwe n’abakinnyi 10 harimo ba 4 bo mu ikipe nkuru

Urucaca rukomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro byatumye benshi mu bakinnyi badatangirana n’abo imyitozo ndetse mu gihe nta gikozwe ibihe bibi rurimo bizakomeza gufata indi ntera nk’uko ruherutse gutabarizwa na Perezida w’Abafana, Minani Hemed.

Kiyovu Sports izasubukura imikino yo kwishyura yakirwa na Muhazi United tariki 14 Mutarama 2024, saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 4, 2024 January 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RDC:Abarinda Perezida Tshisekedi barasanye n’abapolisi

March 20, 2025
Imikino

Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu

August 13, 2023
Imikino

Lamine Yamal wa Fc Barcelona yavuye mu mukino kubera ubwiherero

October 5, 2023
Imyidagaduro

Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.

January 20, 2024
Imikino

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse Mugunga Yves!

December 20, 2023
Imyidagaduro

Munezero Bijoux yihenuye kuri Lionel baherutse gutandukana

March 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?