SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ruracyageretse hagati ya Juvénal na ’Général’ umushinja kuroga Kiyovu Sports!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ruracyageretse hagati ya Juvénal na ’Général’ umushinja kuroga Kiyovu Sports!
Imikino

Ruracyageretse hagati ya Juvénal na ’Général’ umushinja kuroga Kiyovu Sports!

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/03 at 8:50 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

 

Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, azitaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Kane, tariki 4 Mutarama 2024, nyuma yo kuregwa na Mvukiyehe Juvénal yashinje uruhare mu kuroga iyi kipe yayoboraga.

Kiyovu Sports Limited yayoborwaga na Mvukiyehe Juvénal n’Umuryango Kiyovu Sports uyoborwa na Ndorimana Jean François Régis ’Général’, byombi byafatanyaga gushakira intsinzi Urucaca rwabuze Igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize.

Kubura iki gikombe byateje umwiryane muri iyi kipe yo ku Mumena, habaho gusubiranamo no guhangana mu buyobozi kugeza ubwo Umuryango Kiyovu Sports uhagaritse Mvukiyehe mu bikorwa by’ikipe.

Tariki ya 19 Ugushyingo mu nama y’inteko rusange y’Umuryango Kiyovu Sports, Perezida wawo, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yakomoje ku ibura ry’Igikombe avuga ko iyi kipe yarozwe byatumye itsindwa na Sunrise FC ndetse byagizwemo uruhare n’uwahoze ayobora iyi kipe Bwana Mvukiyehe Juvenal akoresheje  uwo yise umuganga.

Icyo gihe yagize ati “Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na ‘Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

Aya magambo yasembuye Mvukiyehe Juvénal washinjwe kuroga ikipe yayoboraga, tariki 28 Ukuboza 2023 atanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, arega Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana.

Mvukiyehe arega Ndorimana ’Général’ icyaha cyo kwangisha undi rubanda ndetse no guharabika.

Mu kirego yatanze, Mvukiyehe yibukije Akanama ka Komisiyo y’Imyitwarire ko atari ubwa mbere ’Général’ amureze muri FERWAFA kuko no muri Shampiyona y’umwaka ushize hagati yigeze kumushinja ’betting’ ku mikino ya Kiyovu Sports, bikarangira amusabye imbabazi.

Mvukiyehe nawe amaze kumva ibyo General amushinja  yakubise agatoki ku kandi, avuga ko azagezayo ’Général’ kugeza igihe ’abantu bagomba kuzajya bagenzura amagambo kuvugira mu ruhame.’

yatangaje ko “Nzakomeza murege kugeza igihe nzabona ubutabera. Muri FERWAFA nibatankemurira ikibazo nzamurega muri CAF, naho nintanyurwa nzakomereza muri FIFA, na yo nindangarana njurire muri TAS. Abantu bakwiye kujya bamenya amagambo bavugira mu ruhame.”

Mvukiyehe Juvénal yareze Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général” wamushinje kugira uruhare mu kuroga iyi kipe yayoboraga

Ndorimana Jean François Régis ’Général’ azitaba Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA saa Munani n’Igice zo ku wa Kane ari kumwe Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal, wamureze.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 3, 2024 January 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

RDB yashimiye abateguye igikorwa cya Trace Awards & Festival,

August 26, 2023
Imyidagaduro

Bahavu yanyomoje amakuru avuga ko akubita umugabo we Fleury

August 14, 2023
Imikino

Amavubi yazamutseho imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA!

November 30, 2023
Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yashimye abanya-Kenya ku ihererekanya ry’ubutegetsi ryakozwe mu mahoro

January 30, 2019
Imikino

Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana

September 5, 2024
Kwamamaza

Abanyarwanda bifuza kwimuka bashyizwe igorora na Vmovers Ltd

March 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?