SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Nishimwe Naomie yambitswe Impeta n’umukunzi we.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Nishimwe Naomie yambitswe Impeta n’umukunzi we.
Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yambitswe Impeta n’umukunzi we.

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/02 at 6:05 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay bamaze igihe bakundana, ndetse batangiye urugendo rwo kwitegura ubukwe bwabo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2024 nibwo Michael Tesfay yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Miss Rwanda mu 2020.

Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.”

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze igihe cy’amezi ane.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi, Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 2, 2024 January 2, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Leta ya RDC yafunze ambasade yayo I Kigali

January 26, 2025
Kwamamaza

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

February 7, 2025
Andi makuru

Umunyabigwi Roberta Flack yitabye Imana ku myaka 88

February 25, 2025
Ubukungu

Karisimbi Events igiye kongera gutanga ibihembo bya Consumers Choice Awards 2024

May 14, 2024
Imikino

Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.

January 21, 2024
Ubukungu

U Rwanda rwaje ku mwnaya wa mbere mu bihugu bifite gahunda nziza mu guteza imbere Afurika

July 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?