Ikipe ya APR FC yatangiye nabi mu Irushanwa ‘Mapinduzi Cup’ itsindwa na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wabaye ku wa Mbere, tariki 1 Mutarama 2024.
Mapinduzi Cup ni irushanwa ritegurwa n’igihugu cya Zanzibar mu rwego rwo kwizihiza ubwigenge, kiri kwishimira ku nshuro ya 60.
APR FC yatangiranye igitego kuko ku munota wa kabiri gusa, Rutahizamu Victor Mbaoma yatsinze igitego cya mbere kuri ‘coup franc’.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina neza ariko ikoresha uruhande rw’iburyo cyane rwariho Ndayishimiye Dieudonné na Kwitonda Alain ‘Bacca’.
Uko iminota yicumaga ni ko Singida yatangiye kwinjira mu mukino ariko uburyo bwabonwaga na Elvis Rupia na Marouf Tchakei ntibabubyaze umusaruro.
Mu minota 30, Singida yihariye umupira cyane ariko ntibigire icyo biyifasha kuko iyo yatangaga imbere mu bataha izamu bayo, kenshi umusifuzi yagaragazaga ko baraririye.
Mu minota itanu y’inyongera, Singida yateye koruneri nziza umunyezamu, Pavelh Ndzila asohoka nabi akurura umukinnyi, umusifuzi atanga penaliti. Rupia yayitsinze neza yishyura igitego ku munota wa 45+6.


Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
APR FC yongeye gutangirana imbaraga igice cya kabiri. Ku munota wa 51, Mbaoma yongeye kubona ‘coup franc’ ariko ayiteye umupira ukubita mu rukuta uvamo.
Ku munota wa 60, rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbuye Yussuf Kagoma. Ni mu gihe ku munota wa 65, Apam Bemol yasimbuye Kwitonda Alain.
Singida yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 75, Moris Chukwu atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye cyane yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, Umunyezamu Ndzila ashaka kuwufata umuca mu myanya y’intoki.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gukina nabi cyane, mu gihe ku rundi ruhande Singida yari yashyushye ari nako yiharira umupira cyane.
Ku munota wa 86, Kagere Meddie yacometse umupira imbere ku ruhande rw’iburyo, uhindurwa imbere y’izamu usanga Francy Kazadi atsinda igitego cya gatatu.
Umukino warangiye Singida Fountain Gate FC yatsinze APR FC ibitego 3-1. Iyi kipe yo muri Tanzania itsinda umukino wa kabiri muri iri rushanwa mu gihe iyo mu Rwanda ari uwa mbere yakinaga.



Ikipe y’Ingabo izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ikina na JKU SC yo muri Zanzibar saa 15:15 z’i Kigali, mbere yo gusoza imikino y’amatsinda ikina na Simba SC ku wa Gatanu.