SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Ndishimye cyane, wari umwaka mwiza kuri njye ubwanjye no ku ikipe”! Cristiano Ronaldo!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > “Ndishimye cyane, wari umwaka mwiza kuri njye ubwanjye no ku ikipe”! Cristiano Ronaldo!
Imikino

“Ndishimye cyane, wari umwaka mwiza kuri njye ubwanjye no ku ikipe”! Cristiano Ronaldo!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/31 at 6:44 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yasoje umwaka wa 2023 ari we uyoboye abakinnyi bawutsinzemo ibitego byinshi [54] ndetse yiyemeje kuzabisubiramo mu 2024.

 

Ronaldo yatsinze igitego cye cya 54 mu 2023 mu mukino Al-Nassr yatsinzemo Al-Taawoun ibitego 4-1 ku wa Gatandatu, ikipe ye ikomeza kurushwa amanota arindwi na Al-Hilal ya mbere muri Shampiyona ya Arabie Saoudite.

Iki gitego cyatumye Cristiano Ronaldo arusha ibitego bibiri Harry Kane wa Bayern Munich ndetse na Kylian Mbappé wa PSG, bombi batsinze 52 muri uyu mwaka wa 2023.

Mu kiganiro yagiranye na SSC Sports nyuma y’umukino, Ronaldo yavuze ko intego afite ari ukongera kugira umwaka mwiza mu 2024.

Ati “Ndishimye cyane, wari umwaka mwiza kuri njye ubwanjye no ku ikipe. Natsinze ibitego byinshi cyane, nafashije ikipe ya Al-Nassr ndetse n’iy’igihugu. Ndumva meze neza, ndishimye kandi umwaka utaha nzagerageza kubikora na none.”

Ronaldo w’imyaka 38, akunze kurangwa no gutsinda ibitego aho ageze nk’uko yabigaragaje muri Al-Nassr yagezemo mu Ukuboza 2022. Kuri ubu, uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 837 kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga.

Al-Nassr amaze gutsindira ibitego 30 muri uyu mwaka w’imikino, izasubira mu kibuga ihura na mukeba wayo, Al-Feiha mu mukino wa Champions League ya Asia uzaba ku wa 12 Gashyantare 2024.

Twababwira ko kuri ubu, Shampiyona ya Arabie Saoudite igiye kuba ihagaze kubera Igikombe cya Asia kizabera muri Qatar kuva tariki ya 12 Mutarama kugeza ku ya 10 Gashyantare.

Al-Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo, irushwa amanota arindwi na Al-Hilal ya mbere muri Arabie Saoudite

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 31, 2023 December 31, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Menya utubyiniro tugezweho muri Kigali wasohokeramo muri week end

May 18, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Davido yasesekaye i Kigali

August 17, 2023
Imikino

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

May 5, 2025
Andi makuru

Uwahoze ari Ministiri w’Intebe wa Thailand, Thaksin Shinawatra yatawe muri yombi

August 22, 2023
Imikino

Karisimbi Event yateguriye abakunzi ba Billard irushanwa

September 11, 2023
Imikino

” Afite ikibazo ku kagombambari “- Umutoza wa APR FC Thierry Froger avuga k’umukinnyi Banga Bindjeme.

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?