SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amagare: Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amagare: Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”
Imikino

Amagare: Muhoza Eric na Ingabire Diane begukanye “Akagera Rhino Race”

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/26 at 2:57 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukuboza 2023, ryateguwe ku bufatanye na Pariki y’Akagera, Akarere ka Kayonza n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Muhoza Eric mu bagabo na Ingabire Diane mu bagore, begukanye Isiganwa ry’Amagare “Akagera Rhino Race” ryateguwe mu rwego rwo kwishimira igaruka ry’inkura n’uburyo Pariki y’Akagera ikomeje kubungabungwa.

Abakinnyi 54 babigize umwuga barimo abagabo 48 ndetse n’abagore batandatu ni bo bahagurukiye i Rugende, bakora intera y’ibilometero 75,8. Ku rundi ruhande, hari abatarabigize umwuga basiganwe ibilometero 30 bazenguruka imirenge ya Rwinkwavu na Mwiri.

Mu babigize umwuga, Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs yayoboye isiganwa hakiri kare, ava mu bandi agenda wenyine ariko agera mu Kabuga ka Musha i Rwamagana ari kumwe na Mbyayingabo Théodore (Benediction), Muhoza Eric (Team Amani) na Manizabayo Eric wa Benediction Club.

Abakinnyi babigize umwuga bahagurukiye i Rugende, berekeza i Rwinkwavu

Aba bakinnyi uko ari bane bakomeje kugenda imbere y’igikundi ndetse bashyiramo ibihe bigera ku munota, ariko mu bilometero 10 bya nyuma, Mbyayingabo arasigara mu gihe na Nzafashwanayo washatse kubakurikira atigeze abashyikira.

Muhoza Eric ni we watanze abandi kugera ku murongo i Rwinkwavu, akurikirwa na Manizabayo Eric mu gihe Tuyishime Hashim yabaye uwa gatatu.

Muhoza Eric yishimira intsinzi yabonye i Rwinkwavu

Mu bagore, Ingabire Diane ukinira Canyon/SRAM Team yabaye uwa mbere, akurikirwa na Mwamikazi Djazila ndetse na Ntakirutimana Martha ba Ndabaga Women Cycling Team.

ngabire Diane yabaye uwa mbere mu bagore

Mu bagabo bakoresha amagare asanzwe, hatsinze Higiro Samuel akurikirwa na Hafashimana Wellars mu gihe Kwizera Eric yabaye uwa gatatu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco bari mu barebye “Akagera Rhino Race”
I Rwamagana bahanyuranye umuvuduko
Abafana b’amagare bitabiriye ku bwinshi

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 26, 2023 December 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruKwibuka

Kwibuka30: Tariki ya 13 Mata 1994: Iyicwa ry’Abatutsi muri College Saint André i Nyamirambo n’ahandi mu gihugu

April 13, 2024
Iyobokamana

Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi

February 9, 2024
Andi makuru

#Kwibuka21: Abayobozi n’abakozi ba Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

April 11, 2025
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na RDC zaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Angola

March 22, 2024
Imyidagaduro

Ibirori byo kumurika Filime Wrath Of Soldier yakozwe na Rocky Kimomo byitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

March 27, 2023
Imyidagaduro

#Kwibuka31:Bwiza yasabye urubyiruko kudaceceka mu gihe hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

April 9, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?