SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Manchester City yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Manchester City yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe
Imikino

Manchester City yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/23 at 9:10 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Umukinnyi Julián Álvarez yatsinze ibitego bibiri mu mukino Manchester City yatsinzemo Fluminense yo muri Brésil 4-0, ikegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2023.

 

Iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane yayo, kongeraho iyo mu gihugu cyakiriye irushanwa.

Muri uyu mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera muri Arabie Saoudite, Manchester City yafunguye amazamu ku isegonda rya 40, ku gitego cyinjijwe na Julián Álvarez n’igituza nyuma y’ishoti rya Nathan Ake ryasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu.

Bidatinze, ku munota wa 27, iyi kipe yo mu Bwongereza yabonye igitego cya kabiri ubwo Nino yitsindaga ku mupira wahinduwe na Phil Foden.

Uyu Mwongereza yitsindiye igitego cye mu gice cya kabiri, ku munota wa 72, ku mupira mwiza wahinduwe na Julián Álvarez bombi bari mu rubuga rw’amahina, arawuserebeka.

Álvarez wagize umugoroba udasanzwe, yongereye ibyishimo by’abafana ba Manchester City ubwo yatsindaga igitego cya kane ku munota wa 88, ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina.

City yabaye indi kipe yo mu Bongereza yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe nk’uko byagenze kuri Manchester United, Liverpool na Chelsea, ariko ni yo ya mbere yo mu Bwongereza yegukanye ibikombe bitanu mu mwaka umwe.

Muri uyu mwaka wa 2023, iyi kipe yegukanye Premier League, FA Cup na Champions League, ikurikizaho UEFA Super Cup muri Kanama.

Nubwo isoje umwaka imwenyura, impungenge ni zose ku mukinnyi wayo, Rodri wavunitse mu gice cya kabiri cy’uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Umunyezamu wayo, Ederson nta kazi gakomeye yahuye na ko uretse umupira w’umutwe watewe na Jhon Arias mu gice cya mbere ndetse n’ishoti rya John Kennedy mu minota ya nyuma.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Manchester City izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukuboza, ubwo izaba yakiriwe na Everton muri Premier League.

Mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, umwanya wa gatatu wegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri nyuma yo gutsinda Urawa Red Diamonds yo mu Buyapani ibitego 4-2.

Umutoza Pep Guardiola yahesheje Manchester City, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe nk’uko yabikoze muri FC Barcelone na Bayern Munich
Phil Foden yishimira iki gikombe yatwaye ku nshuro ya mbere
Man City yabaye ikipe ya mbere yo mu Bwongereza yegukanye ibikombe bitanu mu mwaka umwe

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 23, 2023 December 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Moses Turahirwa yagejejwe mu rukiko asaba ko yajyanwa kwa muganga wo mu mutwe

May 6, 2025
Imyidagaduro

Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala

December 10, 2024
Andi makuru

Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe i kigali mu bitaramo cyiswe Move Afrika: Rwanda”

November 3, 2023
Andi makuru

Bienvenue Redemptus yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

March 31, 2023
Andi makuru

Sergeant Minani Gervais ushinjwa kwica abantu 5 yatangiye kuburanishwa

December 3, 2024
Andi makuru

Aba Tanzania ntibavuga rumw ku kibumbano cya Tanzania cyashyizwe ku kicaro cya AU

February 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?