Mu gihe abanyarwanda bitegura kwizihiza Iminsi mikuru ya Noheli no gusoza umwaka wa 2023,henshi mu Rwanda hari gutegurwa ibitaramo byo kwinjiza abanyarwanda muri ibyo bihe byiza.
Ni kubwiyo mpamvu kompanyi ya Karisimbi Events imaze kuba ubukombe mu gutegura ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ndetse no guhemba ibigo bitandukanye biba byatanze serivise nziza cyateguye igitaramo cy’urwenya bose Christmas Comedy Show Kizahurizwamo abanyarwenya batandukanye barimo Joshua,Rufendeke, Seth,Rusine,na Bijya iyo Bijya ndetse na bandi benshi batandukanye.
Igitaramo cya Christmas Comedy Show kizaba mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2023 bucya ari umunsi mukuru wa Noheli iwabo w’ibirori mu Ibizza Resort Nyarubande mu Karere ka Musanze, Kwinjira bikaba ari 5000 Ahasanzwe ndetse 10.000Frw muri VIP