Imwe mu mpamvu yatumye Sosiete ya Mchezo itera inkunga imikino y’abagize inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni uko imikino ishobora kugira uruhare rukomeye mu kwagura imbago mu guhuza abagize izi nteko haba mu bucuruzi,aho abayobozi bazirimo bahitamo kuva mu biro bakoreramo bakajya mu kibuga bakisanzura mu buzima bwabo bwa buri munsi.
A ha niho byatumye abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bahurira i Kigali mu mikino ibahuza ku nshuro ya 13 yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2023, iyi mikino yashyizweho n’inama y’abaminisitiri ba EAC kandi ikazajya ihoraho mu buryo busimburana hakurikijwe ibihugu biri muri uyu muryango aho ikigamijwe kwari ukugira uruhare mu mikino no mu gukomeza kwihutisha gahunda yo guhuriza hamwe ibihugu nk’u Rwanda ,Uganda ,Tanzania ,Kenya n’u Burundi.
Ni imikino itegurwa ku bufatanye n’abikorera nk’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo habeho kwihuza biturutse ku baturage batuye muri ibi bihugu byose hamwe aho ikigo cya Mchezo cyahereye kiyemeza kuzana ubufatanye gifatanyije n’Inteko ishinga amategeko y’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba {EALA} aho yari ije gutanga umusanzu mu gushyigikira imikino nk’uko twabitangarijwe na Bwana Ntoudi Mouyelo ,Umuyobozi wa Mchezo.
“Mchezo ni twe tuzi ukuntu iyi mikino iziye igihe. ‘EALA Games’ ni indi nzira ikenewe mu kwihutisha kwihuza kw’ibihugu. Reka dukoreshe aya mahirwe twubake ubufatanye bw’ingirakamaro hagati y’abikorera na za leta kugira ngo dukomeze tujye imbere kandi dukomeze gutuma EAC iba kamwe mu turere tw’ubukungu dukomeye kuri uyu Mugabane wa Afurika.” Ntoudi Mouyelo
Yongeyeho ati“Uyu mwanya uzaba ari ubundi buryo n’amahirwe yo guteza imbere imikino mu Rwanda rwayakiriye muri uyu mwaka. Ibindi bikorwa byo muri uru rwego birimo Inteko rusange ya FIFA, imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), byose byitabiriwe n’abantu bakomeye mu ngeri zitandukanye haba mu mikino, ubucuruzi ndetse n’imyidagaduro.”
Twavuga ko iyi mikino ihuza Abagize Inteko Zishinga Amategeko izatanga undi mwanya n’amahirwe byo gusubukura ibiganiro ku yindi mishinga yaba ikenewe gutangira cyangwa iyadindiye cyane cyane hibandwa ku ntego za EAC iherutse kunguka umunyamuryango mushya ari we Somalia ndetse kandi iyi mikino izafasha abayitabiriye kuruhuka bari hanze y’ibiro n’ibyumba by’inama basanzwemo mu kazi ka buri munsi, babashe kugira ubuzima buzira umuze ndetse by’umwihariko banabagarire ubucuti buri hagati yabo ubwabo..
Mchezo itera inkunga imikino ya EALA
Twabibutsa ko ikigo Mchezo ari Ikigo Nyafurika cy’ishoramari muri Siporo c, ikigo cyibanda ku mikino, kuzamura impano, gutega mu rugero {betting} no guhanga udushya. Aho iki kigo gifite intego zo gutuma inzozi za benshi ziba impamo binyuze mu bufatanye ndetse n’imishinga itandukanye henshi muri Afurika.

