SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi Taylor Swift yahize abandi bahanzi mu kwinjiza akayabo ka miliyari mu bitaramo bya Eras Tour
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi Taylor Swift yahize abandi bahanzi mu kwinjiza akayabo ka miliyari mu bitaramo bya Eras Tour
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Taylor Swift yahize abandi bahanzi mu kwinjiza akayabo ka miliyari mu bitaramo bya Eras Tour

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/11 at 9:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi  Taylor Swift  yaciye agahigo   kurenza  abandi bahanzi mu kwinjiza akayabo ka miliyari mu bitaramo bya Eras Tour  amaze amezi hafi icyenda azenguruka isi yose .

Ni amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Pollstar kizobereye mu gutangaza amakuru y’ibitaramo n’umuziki muri rusange.

Pollstar ivuga ko uyu musaruro wavuye mu bitaramo 60 muri 151 biteganyijwe ku ngengabihe y’ibitaramo Eras Concert Tour, bigomba kuzenguruka imigabane itanu irimo u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru na Oceania.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzikazi yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere mu mateka y’umuziki, winjije arenga miliyari 1$ mu bitaramo.

Pollstar ivuga ko ibi bitaramo byacuruje amatike miliyoni 4 n’ibihumbi 300 kandi ko impuzandengo y’igiciro yari 239$.

Uretse guca aka gahigo, Taylor Swift yabaye umuhanzi wa mbere winjije arenga miliyoni $950 mu bitaramo mu gihe gito kurusha abandi, kuko yinjije miliyari 1$ mu gihe cy’amezi icyenda yonyine.

Mu mibare yakozwe, bigaragara ko Taylor nakora ibitaramo byose nk’uko bitaganyijwe ku ngengabihe ya Eras Tour, azinjiza arenga miliyari 2$.

Eras Tour ni ibitaramo Taylor Swift w’imyaka 33 yatangije tariki 17 Werurwe 202,3 bikazageza tariki 08 Ukuboza mu 2024.

Taylor Alison Swift wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Bad Blood’ yakoranye na Kendrick Lamar, yaciye aka gahigo nyuma y’iminsi mike Forbes imushyize ku rutonde rw’abahanzi batunze miliyari 1$, akagira umwihariko w’uko ari we muhanzi wenyine utunze aka kayabo abikesha umuziki wonyine.

You Might Also Like

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Nsanzabera Jean Paul December 11, 2023 December 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kigali : Abantu batunguwe no kubona z’ambassade I Kigali zizamura ibendera y’abakundana bahuje ibitsina (LGBTQ)

May 17, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

October 2, 2024
Imyidagaduro

KTY Crew yegukanye irushanwa ry’‘Urutozi Dance Challenge ihembwa Miliyoni 1 na 300

December 30, 2024
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Mukura, Naho APR FC ikura amanota 3 i Ngoma bigoranye

November 4, 2023
Imyidagaduro

Abahanzi Nikhan na Kapito Riyoto biyemeje kugeza muziki nyarwanda kure ku mugabane w’Iburayi

May 11, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Titi Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 3

February 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?